RFL
Kigali

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 baganirijwe n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC banigishwa imbyino gakondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 20:02
0


Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Jacques Nzabonimpa, yahaye ikiganiro abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, ku kamaro ku rurimi n’umuco mu iterambere rirambye ry’Igihugu. Banigishijwe kandi imbyino gakondo bazerekana ku munsi wanyuma w’irushanwa.



Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019, nibwo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, Dr.Nzabonimpa yasuye aganiriza abakobwa bahatanira kuba Nyarwanda w’u Rwanda 2019, ikiganiro yabahaye kibanze ku ruhare rw’ururimi n’umuco mu itembere ry’Igihugu.  Yavuze ko yabasobanuye uruhare rw’umuco n’ururimi mu iterambere, hanyuma bamubaza ibibazo bari bafite kuri iyi ngingo.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’irushanwa rya Miss Rwanda, Nzabonimpa yagize ati “Maze kuganira n’abakobwa ibijyanye n’uruhare rw’umuco n’Ururimi mu iterambere. Uburyo umuco ufite kuba wabafasha, uburyo ururimi rufite kuba rwabafasha mu iterambere.”  

Dr.Jacques Nzabonimpa aganiriza abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Akomeza avuga ko bamubajije ibibazo bijyanye n’indangagaciro, uburyo bakwitwara ari mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Ngo yabahaye ubutumwa bw'uko bakwiye kuba abanyarwandakazi babereye u Rwanda barangwa n’indangagaciro bifitemo icyizere n’ubwenge.

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri kandi abakobwa bigishijwe imbyino z’umuco Nyarwanda bazerekana ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ku ya 26 Mutarama 2019, ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

AMAFOTO:

Basobanuriwe akamaro k'umuco n'ururimi mu iterambere ry'Igihugu

Icakanzu Francoise Contente, Umubyinnyi mu Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' akaba n'Umutoza mu Itorero rya AERG Inyamibwa, ni we uri gutoza abakobwa bahataniye ikamba

AMAFOTO: FOCUSiCON





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND