Umwe mu baraperi beza hano mu Rwanda, Khalfan Govinda, mu gihe amaze muri muzika akomeza kwerekana imbaraga aho ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ninde” irimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Iyo wumvise indirimbo Khalfan yagiye
ashyira hanze mu bihe bitandukanye, wumvamo itandukaniro ry’imiririmbire, injyana
n’itondeka ry’amagambo bitandukanye n’abandi baraperi. Mu butumwa akenshi
yibandaho bukomanga imitima ya benshi, ari abanyuze mu bihe bibi, ibyiza,
kwigisha no guhumuriza rubanda. Mu butumwa kandi bw’ibyo ariririmba hari bimwe
biba byaramubayeho.
Nyuma yo gusohora indirimbo “Ninde”, Khalfan Govinda
yaganiriye na INYARWANDA.COM, ahishura byinshi afitiye abakunzi be yerekana
ko afite n’izindi mpano hanze ya muzika zamutunga. Muri iyi minsi abantu benshi
bamaze kumubona nk’umukinnyi wa Filime kandi ufite impano, dore ko agaragara
muri Filime yitwa “Umuturanyi” akayiryoshya bikaba akarusho ko igaragaramo umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton
Kibonge ari nawe nyiri iyi filime.
Khalfan aherutse guca amarenga ko afite indirimbo nshya yitwa “Blenda” agiye gusohora, ikaba izasohoka nyuma ya “Ninde” iri hanze nk’indirimbo nshya afite.
Hari uburyo umubyeyi w’umuntu akora ibishoboka byose kugira ngo abana arera babeho neza. Khalfan ashima cyane byimazeyo, uburyo umubyeyi we (Nyina) yitanze agakora akazi gaciriritse kugira ngo arere umuryango mu buryo bwari bugoye.
Umuraperi Khalifan kubera urukundo n’ishyaka akunda
muzika, yumva ko hajya habaho uburyo bwo kwibuka abanyabigwi n’abandi bahanzi
batabarutse kubera baba barakoze ibikorwa bitazibagirana muri muzika, ari yo
mpamvu abigarukaho muri iyi ndirimbo ye nshya.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “NINDE” YA KHALFAN GOVINDA
TANGA IGITECYEREZO