RFL
Kigali

Uko umurya w’inanga wakirigise Hilde wo mu Bubiligi akaza mu Rwanda agashinga itsinda ryasohoye indirimbo ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 19:45
1


Hilde Cannoodt wo mu gihugu cy'u Bubiligi amaze igihe ari mu Rwanda yitoza kubyina no kuririmba Kinyarwanda, ni nyuma y’uko akuruwe n’umuziki w’inanga ya Kinyarwanda yumvise mu 2016 akumva yari yaracikanwe.



Nyuma yo kumenya kubyina no kuririmba yahuje imbaraga n’abantu batandukanye bafite inyota nk’iye yo kumenya byisumbuyeho ibyerekeye umuco Nyarwanda, ndetse n’abandi basanzwe babizi aryita ‘Inanga Taxeem’.

Iri tsinda yashinze ribarizwamo umuhanga mu gucuranga ingoma zo mu Misiri, Regis; ucuranga gitari itanga injyana zo muri Espagne, Pappy Israel, umukirigitananga Esther Niyifasha, umubinnyi akaba n'uumuririmbyi Sangwa Aline uyobora itorero Intayoberana bakoranye indirimbo n'abandi.

Iyi ndirimbo bayise ‘Ntumwitiranye’. Niyo guhamya ko abagore barenze kuba ab’ibintu bimwe gusa, ahubwo bagenewe gukora ibintu byinshi bitandukanye. Avuga ko akensi ku Isi agaciro ku mugore kabonerwa mu bwiza no kuba acyeye, ariko ngo abagore barenze icyo gisobanuro.

Hilde Cannoodt ati “Bafite ubwenge, umurava, urugwiro n'umutima wo gufasha. Indirimbo ivuga ‘ntuzatekereza umugore ugendeye ku isura, n’igitangaza kandi aratandukanye.”

Avuga ko umushinga w’indirimbo zabo urimo ubutumwa bw'abari n'abategarugori. Kandi afite icyizere cy’uko uzaba imbarutso no kubatera imbaraga zo kudacika intege ahubwo bagakurikira inzozi zabo mpaka bageze kucyo bifuza kugeraho kuko 'barashoboye'.

Umushinga Inanga Taxeem ukubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi harimo kwishimira imico y'ibihugu bitandukanye, kwishimira injyana, kubyina ndetse no kwishimira impano z'abari n'abategarugori.

Hilde Cannoodt yabwiye INYARWANDA ko buri gihe yahoraga yifuza anafitiye urukundo rw’imico itandukanye ku isi hose. Bwa mbere abona ababyinnyi bo mu Rwanda babyina gakondo akumva n’ijwi ry’umurya w’inanga ry’umwimerere, byatumye arushaho gukunda u Rwanda ku bw’umwihariko rufite. 

Ibi ngo byatumye afata icyemezo cyo kuza mu Rwanda akiga umuco Nyarwanda haba ururimi rw’Ikinyarwanda, umuziki ndetse no kubyina bya Kinyarwanda. Uyu mugore avuga ko itsinda yashinze ‘Inanga Taxeem’ rigaragaza ibyishimo bye ndetse n’ibyirato bye. Ati 

Nkunda uburyo impano ziturutse mu bihugu bitandukanye bifite imico itandukanye bahuriza hamwe bakarema ihuriro ry'umuziki mwiza ndetse n’imbyino biri ku rwego rw’impande zose z'isi.

Inanga ni igicurangisho cy’umuziki wo mu Rwanda mu gihe ‘Taxeem’ ari ijambo rikoreshwa n’abanyempano bo mu Misi, aho abanyamuziki biyerekana ndetse bakanakoresha impano zabo.

Uyu mugore akomoka mu Bubiligi azwi cyane nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ariko wanize amako atandukanye y’imbyino hirya no hino ku Isi. Yize ndetse azi kubyina imbyino zo mu Buhinde, izo muri Brazil, muri Espgane n’ahandi.

Yabayeho ubuzima agendagenda hirya no hino ku Isi ashaka kumenya kubyina. Mu 2016 ni bwo yabonye imbyino zo mu Rwanda, ahita abona ko yari yaratinze kuzibona. Yigishijwe kubyina Kinyarwanda na Sangwa Aline Umuyobozi w’Itorero Intayoberana. Avuga ko babaye inshuti aba n’umunyeshuri we kugeza n’ubu.

Ashima Aline ko yamwigishije kubyina no kuririmba, kandi akamukundira ukuntu afite mu mutwe hafungutse kubijyanye n’imibyinire y’imico itandukanye. Ati “Nshimishwa no gukorana nawe muri Inanga Taxeem. Ninjiye mu Itorero rye Intayoberana rimwe na rimwe nyuma yo kuva hano nakoranye ibitaramo nabo inshuro nyinshi.”

Hilde wo mu Bubiligi yamenye kubyina no kuririmba Kinyarwanda, ni nyuma y'urukundo afitiye inanga

Sangwa Aline Umuyobozi w'Itorero Intayoberana uri hagati ni we wigishije Hilde kubyina kinyarwanda- Ubanza ibumuso ni Umukirigitananga Esther Niyifasha

Itsinda 'Inanga Taxeem' ribarizwamo umukirigitananga Esther Niyifasha, Sangwa Aline, abacuranzi kabuhariwe bo mu Misiri n'abandi

Iri tsinda ryasohoye amashusho y'indirimbo yabo ya mbere ivuga ku gaciro k'umugore

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA 'NTUMWITIRANYE' Y'ITSINDA INANGA TAXEEM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habukubaho J deDieu3 years ago
    Ni byiza cyane mukomerezaho indirimbo zanyu umuntu yazibona he





Inyarwanda BACKGROUND