Silento kuwa gatanu w’icyumweru dusoje yatawe muri yombi na polisi yo muri leta ya Georgia kubwo gutwara imodoka ku muvuduko wa 143 mph. Ubwo yatabwaga muri yombi uyu musore yabwiye abapolisi ko impamvu yagendaga kuri uwo muvuduko nuko we yumva atari umuntu usanzwe!
Umuraperi Richard Lamar Hawk uzwi nka Silento ku myaka
ye 22 y’amavuko ni umwe mu baraperi bigaruriye imitima ya benshi mu myaka micye
ishize cyane cyane mu mwaka 2015 ubwo indirimbo ye yise “Watch Me (Whip/Nae
Nae)” yakundwaga n’abatari bacye ndetse ikaza no ku mwanya wa gatatu kuri
Billboard Hot 100.
Silento yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise "Watch Me"
Nyuma y’uko uyu musore atawe muri yombi muri Kanama inshuro zigera kuri ebyiri zose mu majyaruguru yo muri California, nabwo yongeye gutabwa muri yombi na polisi yo muri leta ya Georgia kuwa gatanu w’icyumweru dusoje kubwo gutwara imodoka ku muvuduko ukabije. Uyu musore ubwo yahagarikwaga na polisi yagenderaga ku muvuduko wa 143 mph ahantu hatari hemerewe kurenza umuvuduko wa 65 mph.
Umuraperi Silento yatawe muri yombi kubera kugendera ku muvuduko ukabije
Ubwo yahagarikwaga n’abapolisi yavuze ko we nta kosa
abona yakoze ndetse ko kuba yatwaraga ku muvuduko ukabije aruko we atari umuntu
usanzwe! Nkuko raporo ya polisi yabivugaga. Ibi byabaye ubwo yasohokaga aho yari
avuye kumunyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gusohora.
Mu magambo ye yatangaje ko yagenderaga kuri uyu
muvuduko kubera ko ubyo yasohokaga aho yari avuye yari yakurikiwe ndetse ko
abantu bakunda kumukurikira kubera ubwamamare bwe.
Silento yaje kujyanwa muri gereza ya Dekalb County
muri Georgia gusa nyuma yaje gusohorwamo ku mugoroba wo kuwa gatanu amaze kwishyura
izahabu itatangajwe agaciro. Ibyaha uyu musore akurikiranweho harimo gutwara
imodoka ku muvuduko ukabije, kugenda mu ruhande rutari rwo mu muhanda, gutwara
nabi ndetse no guhagarara nabi.
Uyu musore kandi akurikiranweho icyaha cyo kwinjira mu
rugo rw’abandi muri Los Angeles muri Kanama afite intwaro gusa nyuma aza kuyakwa
numwe mubo yateraga ubwoba. Ibi ngo yabikoze ubwo yarimo gushakisha umukunzi we
gusa nyuma aza gusanga yari yibeshye inzu yari yinjiyemo. Ibi kandi byabaye
nyuma y’umunsi umwe gusa amaze gusohorwa muri gereza amaze kwishyura izahabu kubera
guhohotera umukunzi we.
Src: USA TODAY & FOX NEWS
TANGA IGITECYEREZO