RFL
Kigali

Yulia Alipova ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Burusiya

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/03/2014 13:53
0


Umukobwa witwa Yulia Alipova wari usanzwe aba mu mujyi wa Balakovo mu gace ka Saratov ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'igihugu cy'u Burusiya umwaka wa 2014.



Muri iri rushanwa ryari rihuriyemo abakobwa bagera kuri 50 gusa umwe muri bo ni we wabarushije kwitwara neza haba mu buryo bw’imitambukire ye, uburyo yasubije ibibazo by’akanama nkemurampaka, uburyo yaberwaga n’imyambaro(elegance)…Mu birori byabereye ahitwa Barvikha Luxury Village concert hall bugufi y’umujyi wa Moscow, byarangiye umukobwa witwa Yulia ari we ubaye Miss Russia 2014.

Ku myaka 23 y'amavuko Yulia ni we wegukanye ikamba rya Miss Russia 2014

Yulia w’imyaka 23 y’amavuko, afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’imibare n’ubugenge. Uyu mukobwa mu kizamini cy’ururimi rw’ikirusiya yagize amanita 100 akaba ari umwe mu banyeshuri bafite ubuhanga mu kuvuga no kwandika uru rurimi.

Kugeza ubu, uyu mukobwa yiga muri Kaminuza ya Moscow Power Engineering University. Uyu mukobwa yiga ibijyanye n’ubwubatsi akaba anafite seritifica y’amanota menshi cyane kubera ikizamini cy’Icyongereza n’ikirusiya yatsinze cyane.

Ikamba rya Miss Russia 2014 yaryambitwe na mugenzi we Miss Russia-2013 Elmira Abdrazakova. Muri ibi birori kandi harimo nyampinga w’isi yose Megan Yang and Miss Universe-2013 Gabriela Isler.

Megan Young & Yulia Alipova

Miss World Megan Young na Miss Russia 2014 Yulia Alipova

Miss World yitabiriye ibi birori byo gutora Nyampinga w'u Burusiya

Megan Young, Yulia Alipova & Gabriela Isler

Uyu mukobwa yahise ahabwa amadorali 100,000, imodoka ihenze cyane akaba ari na we uzahagararira u Burusiya mu marushanwa ya Miss World na Miss Universe uyu mwaka wa 2014.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND