Abatangabuhamya bakomeje guhamya ko umunyarwandakazi Uwera Nsenga Jackie usanzwe ari umucuruzikazi ukomeye i Kampala muri Uganda yishe abishaka umugabo we Nsenga Juvenal amugongesheje imodoka, akaba akomeje gukurikiranwaho icyaha cy’ubuhotozi yakoreye uwo bashakanye.
Uwera Nsenga Jackie arashinjwa kwica umugabo we amugongesheje imodoka yabo, akaba yaramugongeye mu rugo aho bari basanzwe batuye i Kampala mu gace kitwa Bugolobi, ibi bikaba byarabaye mu mwaka ushize wa 2013 mu kwezi kwa Mutarama, gusa uyu mugore we akomeje guhakana ibyo akurikiranweho.
Aha Uwera Jackie yari agejejwe imbere y'urukiko rukuru kuri uyu wa gatanu
Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bwa Uganda, tariki 10 Mutarama 2013 Uwera yatashye ahagana saa tatu z’ijoro atwaye imodoka ifite plaque (pulake) No. UAL 933M, hanyuma ageze ku marembo uwahoze ari umugabo we nyakwigendera Nsenga Juvenal ajya gufungura amarembo, hanyuma umugore n’umuvuduko mwinshi agenda asanga umugabo we aramugonga bikomeye, amuca hejuru ari nabyo byaje kumuviramo gushiramo umwuka.
Ubwo kuri uyu wa gatanu habaga iburanisha kuri uru rubanza uyu mugore aregwamo kwipfakaza, umusirikare usanzwe aturanye nabo witwa Sergeant John Bosco Munaku yatangaje ko byagaragaye ko umugore yagonze umugore we atwaye imodoka ku muvuduko wa kilometer 45 ku isaha, uwo ukaba ari umuvuduko udasanzwe ku muntu winjira mu gipangu, bityo bikaba bigaragara ko umugore yabikoze nkana ashaka kwica umugabo we.
Undi mutangabuhamya witwa Christine Nabalany, na we yabwiye urukiko ko ibikomere byagaragaye ku murambo wa Juvenal Nsenga bigaragaza ko hakwiye gukomeza gukorwa iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo, kuko hari na bimwe mu bice by’umubiri we byagiye biburirwa irengero nk’ugutwi n’amaguru kandi impanuka yarabereye mu gipangu, ibyo bikaba bigaragaza ko hari ikindi kihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.
Muri uru rukiko kandi papa wa nyakwigendera Juvenal Nsenga, Donati Kananura, yabwiye urukiko ko umuhungu we mbere yo gushiramo umwuka yamubwiye ko umugore we yamwirutseho n’imodoka abishaka, Kananura kandi yavuze ko aba bombi bashakanye mu mwaka w’1994, ariko bakaba bari bamaze iminsi batabanye neza ndetse ko buri umwe yari yarafashe icye cyumba, ibi bikaba bivuga ko umugore ashobora kuba yarishe umugabo we n’ubundi basanzwe batameranye neza.
Abatangabuhamya bagera kuri 20 bose bahamije Uwera icyaha cyo kwivugana umugabo we ku bushake, gusa urubanza ruza gusubikwa rukaba ruzasubukurwa nyuma y’icyumweru kimwe, ni ukuvuga ko ruzakomeza ku itariki ya 18 Nyakanga.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO