Ikigo mpuzamahanga cyitwa ECA cyasohoye urutonde rw’imijyi ihenze kuyibamo kurusha indi ku isi mu mwaka w’2014.Muri iyi nkuru turibanda ku mijyi 12 ihenze kuyibamo kurusha iyindi muri Afrika.
Nk’uko bitangazwa n’iki kigo,uru rutonde rukorwa hagendewe ku biciro by’ibicuruzwa bitandukanye cyane cyane n’uburyo abanyamahanga baba muri iyo mijyi bagurishwaho ibintu ndetse na serivisi zitandukanye.Imibare y’iki kigo ikaba igaragaza ko imijyi myinshi yo muri Afrika igora abanyamahanga kuyibamo.
1.Luanda
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Angola ukaba uzwiho kubamo abakire benshi ndetse n’ibiciro bihanitse ku buryo bitorohera umunyamahanga uwo ariwe wese kuhaba igihe kinini.
2.Djouba
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Soudani y’epfo ukaba uzwiho nawo ibiciro byihagazeho cyane cyane ku biribwa n’ibinyobwa.Ibi bikaba biterwa ahanini n’uko uyu mujyi ukiri mushya.
3.Brazzaville
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Congo Brazzaville,uyu mujyi nawo ukaba uhenze kuwubamo ku banyamahanga cyane cyane ku bijyanye n’amacumbi.
4.Libreville
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Gabon.Uyu mujyi nawo uzwiho kuba ari umujyi wohereza ibintu byinshi hanze ariko nawo ugakoresha byinshi biturutse hanze y’igihugu.Kubera ubucye bw’abantu bawubamo bituma bitorohera umunyamahanga kuhaba.
5.Pointe Noire
Uyu nawo ni umujyi ubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville ukaba uzwiho ibiciro bihanitse haba ku macumbi ndetse no ku biribwa.
6.Kinshasa
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,ukaba nawo uzwiho ibiciro byihagazeho ku buryo abanyamahanga bibahenda cyane kuhaba.
7.Abidjan
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Cote d’Ivoire nawo ukaba uzwiho kuba uhenze cyane cyane ku macumbi ndetse n’ibiribwa.
8.Dakar
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Senegal nawo ukaba uzwiho ubuzima buhenze byagera ku banyamahanga bahajya bikaba akarusho.
9.N’Djamena
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Tchad nawo ukaba ari umujyi ugora cyane abanyamahanga kuwubamo kubera ubuzima ndetse n’ibiciro biharangwa.
10.Abuja
Uyu ni umujyi ukomeye mu gihugu cya Nigeria nawo ukaba ugora cyane abanyamahanga bawubamo kubera imisoro yahoo itoroshye ndetse n’ibiciro byaho muri rusange bikaba biri hejuru.
11.Conakry
Uyu ni umurwa mukuru w’ighugu cya Guinea Conakry ukaba uzwiho kuba ibiciro byaho bihora bizamuka ku buryo bukomeye ku buryo abanyamahanga bahageze bibagora cyane.
12.Lagos
Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya Nigeria nawo ukaba uhenda cyane abanyamahanga bifuza kuhaba no kuhakorera ubucuruzi.
Ikigarukwaho cyane muri iyi mijyi ni amcumbi ahenze,ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu biri hejuru ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa bihenze ugereranyije n’indi mijyi yo muri Afrika.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO