Mu ijoro ryo ku wa 6 w’icyumweru dusoje nibwo mu mujyi wa Durban muri Afurika y’epfo habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya MTV Africa Music Awards bizwi ku mpine ya MAMAs, abahanzi bo mu gihugu cya Nigeriya Davido na Tiwa Savage bakaba aribo batahanye byinshi.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare bari baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakanasusurutsa abari babyitabiriye aribo Trey Songz, Miguel ndetse na French Montana byari byatuwe nyakwigendera Nelson Mandela watabarutse umwaka ushize akaba afatwa nk’intwari ya Afurika n’isi yose muri rusange.
Habanje kwibukwa nyakwigendera Nelson Mandela, umuhanzi Simphiwe Dana aririmba indirimbo yise Acapella
DORE URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO:
Best Male: Davido (Nigeria)
Best Female: Tiwa Savage (Nigeria)
Best Group: Mafikizolo (South Africa)
Best New Act: Stanley Enow (Cameroon)
Best Live Act: Flavour (Nigeria)
Best Collaboration: “Y-tjukutja” - Uhuru Ft. Oskido, DJ Bucks, Professor and Yuri Da Cunha (South Africa/Angola)
Best Hip Hop: Sarkodie (Ghana)
Best Alternative: Gangs of Ballet (South Africa)
Best Francophone: Toofan (Togo)
Best Lusophone: Anselmo Ralph (Angola)
Artist of the Year: Davido (Nigeria)
Song of the Year: “Khona” - Mafikizolo ft Uhuru (South Africa)
Best Video: Clarence Peters (Nigeria)
Best Pop: Goldfish (South Africa)
Best International: Pharrell Williams
Personality of the Year: Lupita Nyong’o (Kenya)
MTV Base Leadership Award: Ashish J. Thakkar (Tanzania)
Transform Today Award by Absolut: Clarence Peters (Nigeria)
DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeriya niwe wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year) n'igihembo cy'umuhanzi w'umugabo (Best Male artist)
Umuhanzi w'umunyamerika Miguel yashimishije imbaga yari yitabiriye ibi birori
Abahanzi bo muri Nigeriya Davido na Flavour batahanye ibihembo
N'ubwo Diamond nta gihembo yatwaye, yari yabonye akanya ko gusohokana umukunzi we Wema Sepetu
Umuhanzi Trey Songz muri Afurika y'epfo yashimishije abari bitabiriye ibi birori mu ndirimbo ze nka Na Na Na
Umuraperi French Montana nawe yashimishije abari muri ibi birori
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO