RFL
Kigali

Urupfu rwa Kanumba rwatumye Wema Sepetu yiyunga n'abanzi be harimo abo barwaniraga Diamond

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/06/2014 12:48
3


Umukinnyi wa filime Wema Sepetu yafashe icyemezo cyo kwiyunga no gusaba imbabaza abantu bose baba basanzwe bafitanye ikibazo, ibi akaba yabikoze nyuma y’urupfu rw’abandi bakinnyi bagenzi be bari ibyamamare muri sinema ya Tanzaniya, abo bose akaba yabiseguyeho kuko nawe azi ko isaha n’isaha yapfa.



Wema Sepetu yatangaje ko yongeye gutekereza ku rupfu rw’abakinnyi ba Filime bagenzi be muri Tanzaniya barimo na Steven Kanumba bapfuye amarabira, maze ibyo bimwibutsa ko n’ubwo afite amafaranga kandi akaba yarabaye icyamamare, mbere ya byose ari umuntu kandi igihe icyo aricyo cyose ashobora gupfa, ari nabyo byatumye afata icyemezo cyo guhita yiyunga na bagenzi be bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane akomeye.

Steven Kanumba yari inshuti ikomeye ya Wema Sepetu, noe urupfu rwe kimwe n'urw'abandi bakinnyi bagenzi be rwatumye yibuka ko nawe byamubaho

Steven Kanumba yari inshuti ikomeye ya Wema Sepetu, noe urupfu rwe kimwe n'urw'abandi bakinnyi bagenzi be rwatumye yibuka ko nawe byamubaho

Mu bantu Wema Sepetu yatangaje ko yari afitanye amakimbirane akomeye nabo, harimo abakobwa benshi bagiye bapfa ko yabonaga bagirana umubano wihariye n’umuhanzi Diamond bamaze igihe iby’urukundo rwabo bitavugwaho rumwe, uretse ibyo kandi hakabamo n’umukobwa witwa Kajala wari inshuti magara ya Wema Sepetu. Mbere y’uko aba bombi bashwana bari inshuti zikomeye cyane kuvuryo binavugwa ko Wema yagiye yishyura amafaranga menshi cyane ngo afunguze Kajala, gusa bakaza gushyamirana bikomeye bakajya bagenda banatukana mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya.

Wema Sepetu na Diamond bamaze igihe bakundana ariko uyu mukobwa hari abakobwa azirana nabo kuko bashatse gukunda Diamond

Wema Sepetu na Diamond bamaze igihe bakundana ariko uyu mukobwa hari abakobwa azirana nabo kuko bashatse gukunda Diamond

Urukundo rwa Diamond na Wema ruvugwaho byinshi mu bitangazamakuru

Urukundo rwa Diamond na Wema ruvugwaho byinshi mu bitangazamakuru

Mu minsi ishize ubwo Wema Sepetu yari avuye muri Durban muri Afrika y’Epfo, yaganiriye n’ikinyamakuru Bongo5 maze avuga ko yafashe icyemezo cyo kureka amakimbirane na bagenzi be bose cyane cyane Kajala banganaga urunuka, ndetse agashaka ko ubucuti n’amahoro byarangwa hagati ye na bagenzi be bose bikazaba urwibutso mu gihe yaramuka apfuye kuko ntacyo arusha abakinnyi ba Filime bo muri Tanzaniya bapfuye muri iyi myaka micye ishize. 

Mu bantu Wema adashaka kuzapfa abitanye ikibazo nabo harimo uwahoze ari inshuti ye magara witwa Kajala

Mu bantu Wema adashaka kuzapfa afitanye ikibazo nabo harimo uwahoze ari inshuti ye magara witwa Kajala 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Yafashe icyemezo cyabagabo kbs
  • michael novo7 years ago
    0657288296
  • Amida7 years ago
    Nukuri Wema Sepeto Yaragize Neza Gusaba Ikigongwe Bagenzi Be Kuko Kwankana Ntaco Bimaze





Inyarwanda BACKGROUND