Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzikazi Adokiye wo mu gihugu cya Nigeria atangaje ko azemera kuryamana n’abagabo bagera kuri 12 mu bagize umutwe wa Boko Haram mu gihe bazemera nabo guhita barekura abakobwa bafashe bugwate, noneho yanasobanuye impamvu ibimutera.
Uyu muhanzikazi Adokiye akimara gutangaza ko azemera akaryamana n’abagabo hagati y’10 na 12 mu bagize umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ariko nabo bakarekura abakobwa barenga 200 bafashe bugwate, abaturage ba Nigeria bakomeje kwibaza impamvu yaba ituma yemera kuryamana n’abo bagabo bose ndetse benshi babifata nk’urwenya cyangwa gushaka kumenyekana maze nawe aganira n’ikinyamakuru Nigeriafilms ashyira ahagaragara igituma yifuza kuryamana nabo ndetse anigereranya na Yesu.
Uyu muhanzikazi aherutse no gutangaza ko ari isugi kandi ubusugi bwe azabuha umugabo uzagurira nyina indege
Uyu mukobwa ushimangira ko akiri isugi, abajijwe niba ibyo yavuze bitaba byari urwenya yashimangiye ko nta mikino irimo azemera kuryamana nabo ariko abo bakobwa bakarekurwa. Yagize ati: “Ntacyo bintwaye kuba nakwigurana bariya bakobwa bakongera bagasubirana n’ababyeyi babo. Impamvu nta yindi ni uko nabagiriye impuhwe, hashize igihe kandi ndabona nta muntu ukinabivugaho cyangwa ngo agaragaze icyo abona cyakorwa, na Leta yakoze ibishoboka byose ariko nta kirakorwa. Njye ndiho ku bw’abandi, nshobora kwitangira abandi bakabona amahoro”.
N'ubwo yigereranya na Yesu asanzwe anengwa cyane kubera imyambarire ye
Uyu mukobwa abajijwe niba umusore bakundana atabifata nabi kubona yemera kuryamana n’abo bagabo bose, mu magambo ye yasubije agira ati: “Uburyo bariya bakobwa bakumbuwe n’ababyeyi babo kandi nabo bakaba bakumbuye ababyeyi n’abandi benshi baburanye, birababaje kandi njye ndi umwe nshobora kubabazwa mu mwanya wa benshi. Ubu ndamutse mvuze ko ngiye gupfira isi, abantu bazandirira nyamara ntibyambuza kuko na Yesu ajya gupfira abatuye isi, mama we Mariya yararize ariko Yesu aranga yemera gupfira isi yose. Nanjye rero mbifata nko kwitangira benshi nk'uko Yesu yabikoze. Ku bijyanye n’umusore dukundana byo sinzi n’icyo bisobanuye kuko nta muhungu njye nkundana na we rwose”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO