RFL
Kigali

Umuhanzi Usher ari mu rukundo rukomeye n'umujyanama we mu bya muzika-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:15/01/2015 16:12
13


Nyuma y’igihe kinini bakorana mu bujyanye no guteza imbere muzika ye, ubu muri Leta zunze ubumwe haravugwa inkuru y’uko Usher yasabye umujyanama we w’igihe kirekire ko yaamubera umugore.



Amakuru dukesha shene ya televiziyo ya MTV avuga ko ibi Usher abikoze nyuma y’uko mu minsi ishize yari aherutse gutangariza ikinyamakuru cya Billboard Magazine ko uyu mukobwa witwa Grace Miguel umurusha imyaka 8 ariwe muntu wamufashije mu bihe byose bikomeye yanyuzemo haba muri Muzika ndetse no mu buzima busanzwe.

usher

Usher na Miguel binjiye mu rukundo nyuma y'igihe bakorana mu bya muzika

Usher yagize ati:”Mfite umufasha udasanzwe haba muri muzika ndetse no mu buzima buzanzwe.Yambaye hafi ndetse aranamfasha mu bihe bikomeye byose nagiye nyuramo muri muzika yanjye.Yambaye hafi kandi no mu bibazo n’ibihe bikomeye nagiye ngira mu buzima bwanjye bwite.Niwe muntu wenyine wemeye kunyumva no kunyakira ndetse no kwihanganira uko meze kose.”

Usher

Usher avuga ko uyu mukobwa yagiye amufasha cyane mu bihe bikomeye yanyuzemo

Usher

Usher

Usher

Usher na Miguel bakunze kuba bari kumwe ahantu henshi

Twabibutsa ko mu mwaka  w’2009 aribwo Usher Raymond yatandukanye n’umugore we Tameka Foster ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo 8 years ago
    is so good
  • ndikuriyo patrick8 years ago
    ni byza kandi biratangaje
  • BYiring i ro PA C I F IQ U E 8 years ago
    IS G OOD
  • Ismoch8 years ago
    kabsa[ iyi couple ndabona ntaribi
  • Ernest8 years ago
    Amezing couple,cingratilation to usher!!!
  • BARAMBANZA P8 years ago
    Ndabashyigikiye
  • 8 years ago
    nibyz mbarinym
  • 8 years ago
    ndakwemera sana
  • queen umutoni8 years ago
    Ntakintu kibabaza nko gukunda umuntu utazabona mbaye inyoni najya nguma iruhande rwa usher mubuzima nabayeho niwe musore nakunze muri america gusa ndishimwe kubwa asher nu mukunzi we good lucky asher!
  • queen umutoni8 years ago
    Ntakintu kibabaza nko gukunda umuntu utazabona mbaye inyoni najya nguma iruhande rwa usher mubuzima nabayeho niwe musore nakunze muri america gusa ndishimwe kubwa asher nu mukunzi we good lucky asher!
  • francais8 years ago
    sibibi nawe niyishumbushe sha yikomezakuba ikigarama
  • 7 years ago
    munyakazi peter
  • hatangimana Hassan 6 years ago
    usher ni Umuntu wu mugobo kbs





Inyarwanda BACKGROUND