Nyuma y’igihe kinini bakorana mu bujyanye no guteza imbere muzika ye, ubu muri Leta zunze ubumwe haravugwa inkuru y’uko Usher yasabye umujyanama we w’igihe kirekire ko yaamubera umugore.
Amakuru dukesha shene ya televiziyo ya MTV avuga ko ibi Usher abikoze nyuma y’uko mu minsi ishize yari aherutse gutangariza ikinyamakuru cya Billboard Magazine ko uyu mukobwa witwa Grace Miguel umurusha imyaka 8 ariwe muntu wamufashije mu bihe byose bikomeye yanyuzemo haba muri Muzika ndetse no mu buzima busanzwe.
Usher na Miguel binjiye mu rukundo nyuma y'igihe bakorana mu bya muzika
Usher yagize ati:”Mfite umufasha udasanzwe haba muri muzika ndetse no mu buzima buzanzwe.Yambaye hafi ndetse aranamfasha mu bihe bikomeye byose nagiye nyuramo muri muzika yanjye.Yambaye hafi kandi no mu bibazo n’ibihe bikomeye nagiye ngira mu buzima bwanjye bwite.Niwe muntu wenyine wemeye kunyumva no kunyakira ndetse no kwihanganira uko meze kose.”
Usher avuga ko uyu mukobwa yagiye amufasha cyane mu bihe bikomeye yanyuzemo
Usher na Miguel bakunze kuba bari kumwe ahantu henshi
Twabibutsa ko mu mwaka w’2009 aribwo Usher Raymond yatandukanye n’umugore we Tameka Foster ubu bakaba bafitanye abana babiri.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO