RFL
Kigali

Rihanna yihanije umunyamakuru wanditse amunenga.

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/06/2013 15:19
0


Abinyujije ku rubuga rwa instagram, Rihanna yihanangirije byimazeyo Liz Jones, umunyamakuru wa Daily Mail wamwanditseho inkuru anenga imwe mu myitwarire ye, uyu muhanzikazi rero akaba yagaragaje ko atigeze abyishimira.



Liz Jones yanditse inkuru avuga ko Rihanna yambara imyambaro yatera abantu gufata abagore ku ngufu ko ndetse atari n’urugero rwiza ku bangavu bo muri iyi minsi.

 Ati: “Byaba byiza rwose aretse kugenda atwanduriza imihanda n’ibishushanyo yishyizeho(tattoo) bimeze nk’imbunda, inzara ndetse n’imisatsi bitari ibye bwite.

Kuri Instagram, urubuga mpuzambaga akunda kurusha izindi, Rihanna yashyizeho ifoto y’uyu munyamakuru iherekejwe n’aya magambo, “Amafaranga yanjye ashobora kuba ababaza benshi. Niba koko ushaka gufasha abangavu cyane kurusha uko ababyeyi babo babikora, dore inama nziza nakugira; Ibyo ntukabifatanye n’akazi kawe si byiza.

Imyambarire y'uyu mukobwa ntabwo itanga urugero rwiza ku rubyiruko nk'uko dailymail yari yabyanditse

“Iby’imisatsi, inzara, imyenda n’ibishushanyo nishyizeho byo byaje bite? Ibyo nta bwenge burimo, ibyo si itangazamakuru, ahobwo ibyo ni ibimenyetso by’amaganya y’umugore ugiye gucura. Nta muntu numwe ukora ibintu byose neza! Ntago nkeneye kumera nkawe, njye mbaho ubuzima bwanjye gusa!  Kandi sinumva impamvu bibatangaza cyane! “icyitegererezo cy’ab’iki gihe”  ibyo sibyo nkorera, rero ibyo bivemo! Mfite ibibazo byanjye bwite ngomba gucyemura. Sinigeze mvuga ko nta makosa ngira ariko nanone kuri  ubu ndi njye. Ubifate uko ubishaka.”

SOURCE closermag.fr, public.fr

Denise IRANZI

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND