RFL
Kigali

Perezida Robert Mugabe yahawe Impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro itavugwaho rumwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2017 11:04
1


Kaminuza ya Lupane ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira yahaye Impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro (Honoris Doctorate) kubera kugira uruhare mu guteza ubuhinzi. Abo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi MDC bavuga ko guha Mugabe iyi Mpmayabumenyi ari agahomamunwa



Perezida Robert Gabriel Mugabe, yahawe iyi Mpamyabumenyi y'Ikirenga na Kaminuza ya Leta ya Lupane isanzwe ari iya Leta. Abayobozi b'iyi kaminuza bavuga Perezida Mugabe yateje imbere ubuhinzi yongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi muri ZImbabwe no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ibinyamakuru byo muri ZImbabwe byanditse ko umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Lupaner Professor Pardon Kuipa yashimagije gahunda ya Perezida Mugabe  yo gusaranganya ubutaka no kuzana inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gihugu. Ibi ariko byamaganiwe kure n'abo mu ishyaka MDC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko kuba Mugabe ahabwa Impamyabumenyi y'ikirenga y'icyubahiro mu guteza imbere ubuhinzi ari agahomamunwa kuko ahubwo ngo yabusubije inyuma.

Umuvugizi wa MDC Obert Gutu yatagaje ko Perezida Mugabe yazambije urwego rw'ubuhinzi rwa Zimbabwe. Perezida Mugabe kugeza ubu amaze guhabwa impamyabumenyi z'icyubahiro zigera kuri 12






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Robert MUGABE ni ntwari y'afurica ushobora guhagarara akabwiza ukuri ba gashaka buhake bo mu bihugu by'uburengerazuba. n'uko abanyafurika gushima no gufatanya bitugora naho ubundi twaterimbere mu gihe dufite abagabo b'ukuri nka mugabe.





Inyarwanda BACKGROUND