RFL
Kigali

Nicklas Pedersen niwe wegukanye ikamba rya Rudasubwa w'isi yose.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/06/2014 7:44
1


Nicklas Pedersen w’imyaka 23 ukomoka mu gihugu cya Denmark niwe wahize abagera kuri 45 bose bari bari mu irushanwa rya Rudasumbwa w’isi yose ryaberaga i Devon mu Ubwongereza.



Nyuma yo kwegukana ikamba ry’umusore uhiga abandi mu bwiza, ubushongore n’ibukaka ndetse nk’umusore wifuzwa cyane kurusha abandi Nicklas yagize ati “Ndatunguwe cyane siniyumvishaga ko byambaho,gusa nanone kuri njye ni nk’inzozi zibaye impamo.”

Mu kiganiro yagiranye na MailOnline yagize ati « Byaranshimishije cyane kandi ubu ntangiye kumva koko ko ari ukuri. Numvaga ko nshobora kuba mu 10 ba mbere ariko kuba uwa mbere byo byantunguye.”

Mr World

Nubwo byari inzozi ze ariko, Nicklas ntiyigeze abishyiramo imbaraga nyinshi kuko kugira ngo agere aho ageze byose yabikoze arimo yiruhukira avuye ku kazi. Yagize ati “Sinarinzi iby’aya marushanwa. Gusa ndimo niruhukira nyuma y’akazi nagiye kuri facebook mbonaho ibintu bya Mr &Miss  Australia hanyuma nibaza impamvu bitaba iwacu muri Denmark maze nanjye mpita niyandikisha mu bashakaga kwiyamamaza.”

Mr World

Kubera uburyo byamutunguye yamaze igihe kitari gito atarabyemera.

Yakomeje asobanura  inzira byaciyemo agira ati “Nyuma y’umwaka nibwo nabonye banyandikira bambwira ko icyo gihe Denmark itigize ibona amahirwe yo kwitabira muri 2013. Mu mwaka wa 2014 Danmark yagize noneho amahirwe yo kuba yatanga umukandida muri iri rushanwa  maze njya mu kizamini cy’imbwirwaruhame mbasha gutsinda abasore basaga 100 twari kumwe mu irushanwa aba ari njye uhabwa amahirwe yo guhagararira Danmark

Mr World

Aba ni abahatanaga na we bose

Rudasumbwa Nickles rero watsindiye ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika yatangaje ko kuri we ikimushishikaje atari amafaranga ahubwo ko ashimishijwe cyane no kuba inzozi ze zabaye impamo Yagize ati “ Numva ikinshishikaje cyane ari ukuba urugero rwiza mu bandi ngahesha ishema uyu mwanya mpawe ikindi kandi mu mishinga mfite ikaba ari ugushaka imiryango ifasha abababaye ngakorana nayo. Kuva kera numvaga nshaka kugira icyo nafasha abantu bo muri Haiti ariko nkabura ubushobozi,kuri njye rero ndumva kuba najyayo nkamarayo iminsi micye cyangwa icyumweru  nkagira ubufasha mpatanga byaba ari nk’inzozi zibaye impamo kuri njye

Mr World

Kuri we ni inzozi zabaye impamo

Abantu basanze bamenyereye ko umusore uba wamaze guhabwa iri zina ndetse n’iri shema ahita ashamadukirwa n’abakobwa cyane. Ibi byatumye Nicklas Pedersen, ahita atangaza ko afite umukunzi ko ndetse bamaranye igihe kiekire mu rukundo rukomeye cyane.

Mr World

Umunyanijeriya Emmanuel Ifeanyi Ikubeseni we wabaye igisonga cya mbere

Mr World

Uwabaye igikomangoma cya 2 Jose Pablo Minor ukomoka muri Mexico(Ibumoso), Nicklas Pedersen wabaye rudasumbwa na Emmanuel Ifeanyi Ikubese wbaye igisonga cya mbere ukomoka muri Nigeria

Mr World

 

Barushanwaga muri byinshi

Mr World

Mr World

Mr World

Asoza ikiganiro na MailOnline Nicklas Pedersen yatangaje ko ashimira cyane abategura iri rushanwa kuko yahigiye byinshi kandi yanahakuye inshuti nyinshi.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera9 years ago
    ntibageze mur Rwagasabo ngo birebere





Inyarwanda BACKGROUND