RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/12/2013 13:16
0




Nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyabitangaje, muri iyi minsi Juliana Kanyomozi kuri ubu utaratangaza ku mugaragaro umusore wamuguye ku mutima, uyu mukobwa ngo ari mu rukundo n’umunyamafaranga ukomoka muri Afurika y’epfo ariko akaba akorera ubucuruzi bwe muri Uganda. Mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yagiye agaragara kenshi ari kumwe n’uyu muherwe ibintu bitapfaga koroha na gato kuba wabona uyu mukire mu ruhame cyangwa yagiye kwishimisha mu birori.

\"\"

Juliana na King Lawrence hano bari bagiye kuruhukira kuri Serena Hotel i Kampala

\"\"

Kimwe mu bimenyetso byeretse abanya-Uganda ko Juliana Kanyomozi yaba asigaye abyumva kimwe n’uyu muherwe, ni ifoto uyu musore King Lawrence yashyize ku rubuga rwa facebook ari kumwe na Juliana Kanyomozi bagiye kogera kuri Hoteli Serana mu mujyi wa Kampala.

\"\"

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukuboza 2013 nibwo Juliana Kanyomozi yitabiriye ibirori bya Zari’s All White Ciroc Party akaba yaratunguranye cyane dore ko yaje aherekejwe n’uyu mukire  benshi bahita bashimangira ko urukundo rugeze kure.

Aya makuru y’uko Juliana yaba ari mu rukundo n’uyu musore nta kintu na kimwe arayavugaho bitandukanye cyane n’uko ku bandi basore yagiye avugwaho kubana nabo mu rukundo yahitaga abinyomoza.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND