Amakuru dukesha urubuga TMZ, aravuga ko umuraperi Jay-Z yahuye n’uruva gusenya ubwo yari avuye mu birori by’umugoroba (After party) bya Met Gala n’umufasha we Beyonce na murumuna w’umufasha we Solange Knowles maze uyu muramukazi we akaza kumukubita.
Mu mashusho yafashwe n’ibyuma byo muri ascenseur yerekana Jay-z, Beyonce na Solange ndetse n’umurinzi wabo binjiramo. Solange n’umujinya mwinshi yatangiye gusunika Jay-Z, agaragara amubwira nabi, atangira kumukubita ingumbi, imigeri n’ibindi.
Jay-Z yatabawe n’umwe mu barinzi wagerageje gufata Solange ngo areke kurwana ariko byaramugoye kuko Solange yakomeje gutera imigeri Jay-Z.
Icyatunguranye muri iyi video ni uko Beyonce ntacyo yakoze ngo akize intonganya zari ziri hagati y’umugabo we na murumuna we. Cyakora nk’uko amashusho abigaragaza, Jay-Z ntabwo yigeze akora kuri Solange ahubwo we yarwanaga no gukinga imigeri n’ingumi yamukubitaga.
Jay-Z yibasiwe bikomeye na murumuna w'umugore we
Icyateye Solange kurakarira Jay-Z kugeza aho amukubita ntikiramenyekana dore ko aya mashusho nta majwi yari afite. Ubwo basohokaga muri iyi ascenseur, Solange yari afite uburakari bwinshi, we na mukuru we bagiye mu modoka imwe, Jay-Z na we agenda mu modoka ye.
REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE:
Cyuzuzo Jeanne d'Arc
TANGA IGITECYEREZO