RFL
Kigali

Jay-Z yakubitiwe mu maso y'umugore we Beyonce - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/05/2014 6:53
5


Amakuru dukesha urubuga TMZ, aravuga ko umuraperi Jay-Z yahuye n’uruva gusenya ubwo yari avuye mu birori by’umugoroba (After party) bya Met Gala n’umufasha we Beyonce na murumuna w’umufasha we Solange Knowles maze uyu muramukazi we akaza kumukubita.



Mu mashusho yafashwe n’ibyuma byo muri ascenseur yerekana Jay-z, Beyonce na Solange ndetse n’umurinzi wabo binjiramo. Solange n’umujinya mwinshi yatangiye gusunika Jay-Z, agaragara amubwira nabi, atangira kumukubita ingumbi, imigeri n’ibindi.

JAY Z

Jay-Z yatabawe n’umwe mu barinzi wagerageje gufata Solange ngo areke kurwana ariko byaramugoye kuko Solange yakomeje gutera imigeri Jay-Z.

Icyatunguranye muri iyi video ni uko Beyonce ntacyo yakoze ngo akize intonganya zari ziri hagati y’umugabo we na murumuna we. Cyakora nk’uko amashusho abigaragaza, Jay-Z ntabwo yigeze akora kuri Solange ahubwo we yarwanaga no gukinga imigeri n’ingumi yamukubitaga.

Jay-Z yibasiwe bikomeye na murumuna w'umugore we

Jay-Z yibasiwe bikomeye na murumuna w'umugore we

Icyateye Solange kurakarira Jay-Z kugeza aho amukubita ntikiramenyekana dore ko aya mashusho nta majwi yari afite. Ubwo basohokaga muri iyi ascenseur, Solange yari afite uburakari bwinshi, we na mukuru we bagiye mu modoka imwe, Jay-Z na we agenda mu modoka ye.

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE:


Cyuzuzo Jeanne d'Arc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sanna9 years ago
    Muri u s a. Ntawukubita umugore si non ubikoze yafungwa niyo mpanvu yamwihoreye
  • dan9 years ago
    hahahahahahahahahahah......................jay z yahuye nuruva gusenya wallah.hahahahahah
  • mandela9 years ago
    ntamikino daaaaa!!!
  • hamad9 years ago
    jay z sorry urumuntu wumugabo na manvu yogukubita umukobwa ahubwo urinwari kabisa!!!!!!
  • Peckinho9 years ago
    yewe nibajye nabo barakubitwa kuko ubwo hari icyihishe inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND