RFL
Kigali

Hatowe Miss w'igikombe cy'isi 2014

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:5/06/2014 8:06
1


Mu rwego rwo kurushaho gukundisha abantu irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kizatangira muri uku kwezi kwa gatandatu tariki ya 12,hamaze gutorwa umukobwa mwiza kurusha abandi wahawe izina rya “Miss World cup 2014”.



Uyu mukobwa watsindiye kuba nyampinga w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2014,yitwa Daniella Ocoro Mejia w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Colombia aho yatsinze abandi bakobwa 32 baturutse mu bihugu bizarushanwa muri iki gikombe cy’isi kizatangizwa ku mugaragaro ku munsi wa 3 w’icyumweru gitaha mu gihugu cya Brazil.

nnn

Niwe uhiga abandi bakobwa bazitabira igikombe cy'isi

Muri aya marushanwa kandi hatowe ibisonga bibiri bya nyampinga w’igikombe cy’isi aho igisonga cya mbere yabaye uwitwa Felicia Kitchings ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika,naho igisonga cya kabiri aba umukobwa witwa Laritza Libeth Parraga Arteaga ukomoka mu gihugu cya Equateur.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gentside,inshingano nyamukuru z’uyu nyampinga ndetse n’ibisonga bye zizaba ari izo kugaragara ku bibuga,ku micanga(beach),mu mahoteli,ndetse n’ahandi hazaba harimo habera ibikorwa bijyanye n’iki gikombe cy’isi.Abateguye aya marushanwa bakaba bizeye ko ubwiza bw’aba bakobwa ndetse n’abandi bazitabira iki gikombe muri rusange buzashimisha abantu benshi.

nnn

Hamwe n'ibisonga bye

Bamwe mu bakomoka mu gihugu kimwe n’uyu mukobwa(Colombia)baravuga ko iri ari ishema ku gihugu cyabo aho bavuga ko n’iyo ikipe yabo itakwitwara neza mu kibuga,iyi ari intsinzi mu bundi buryo dore ko uyu ari umwanya ufite agaciro gakomeye ku gihugu.

hhh

Ngo yiteguye kuzashimisha abazitabira igikombe cy'isi

Daniella Ocoro Mejia asanzwe ari umunyeshuri wiga muri kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi,usibye uburanga akaba asanzwe azwiho ubwenge ndetse n’imico myiza dore ko nabyo bigenderwaho mu gutora uyu nyampinga.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ROBERT 9 years ago
    This girl, is beauty, i lil apreciate for her!!!





Inyarwanda BACKGROUND