RFL
Kigali

Elton John yemeza ko iyo Yezu aba akiriho aba ashyigikira abatinganyi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/06/2014 12:45
4


Umuririmbyi w’umwongereza wamenyekanye mu ndirimbo nka Sacrifice, akaba azwi nk’umwe mu bantu b’ibyamamare baryamana n’abo bahuje ibitsina, ndetse akaba afite umukunzi bitegura kurushinga yemeza ko iyo Yezu aba akiri ku isi aba ashyigikira abaryamana n’abo bahuje ibitsina.



Mu kwikoma abayobozi babangamira ibana ry’abaryamana bahuje ibitsina, Elton John witegura kubana n’umukunzi we David Furnish bamaze imyaka 21 bakundana yavuze ko na Yezu iyo aba akiri ku isi aba abashyigikira, kuko bahuzwa n’urukundo kandi nawe ari rwo yigishaga.

Aganira n’ikinyamakuru Sky News, yagize ati: “iyo Yezu aba akiri ku isi uyu munsi, nk’umukirisitu yariwe nzi, nk’umuntu ukomeye yariwe nzi, ntabwo yari kuvuga ko bidashoboka (kubana kw’abahuje ibitsina). Abanyamadini, abakiryamye ku mico, abayobozi,…bagakwiye kumenya ko ibihe byahindutse.”

Elton John

Elton John n'umukunzi we David Furnish n'abana babo

Elton John yakomeje atangaza ko akunda cyane Papa Francis, kuko akunda abantu kandi akagerageza kubaha uburenganzira bwabo.

Muri iki kiganiro kandi, Elton John yikomye cyane umuyobozi w’igihugu cy’uburusiya Vladmir Putin kubera itegeko ryo muri iki gihugu rikumira abaryamana bahuje ibitsina, aho yemeza ko ikibazo kidakemurwa no guha akato abantu, ahubwo gikemurwa no kubaha umwanya.

Elton John w’imyaka 67 y’amavuko, amaze imyaka igera kuri 21 akundana n’umwanditsi n’umuyobozi wa filime David Furnish w’imyaka 52, bakaba bafitanye abana 2 b’abahungu, ndetse bakaba bitegura gukora ubukwe ku mugaragaro mu mwaka utaha, ariko kugeza ubu bakaba babana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • popo9 years ago
    ngewe ndibaza abatinganyi babyarana gute atari sexe different.bibaho munsobanurire ukuntu aba babyaranye?
  • bona9 years ago
    aba si abagabo babiri aba bana bababyaye bate bibaho?
  • marthens9 years ago
    abo bana babakura mu bigo by,impfubyi namwe murabyumva ntibabyara. Yezu yaragowe pe. n,igtabo yadusigiye aricyo Bibiliya ntikibemera ngo nyiracyo aba abemera? babyita kwinyuramo.com ubundi se kuki mushaka kwemerwa? si uko imitima yanyu ibacira urubanza? mwihane bigishoboka.
  • 9 years ago
    Mana tabara isi yacu kuko birakabije





Inyarwanda BACKGROUND