RFL
Kigali

Eddy Kenzo arimo kurwanira umukobwa na Mathias buri umwe anahamya ko ari we wamuteye inda

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/09/2014 8:19
3


Umuhanzi Eddy Kenzo arimo kurwanira umukobwa na mugenzi we w’umuhanzi Mathias Walukaga, bakaba bamaze iminsi batavuga rumwe kuwaba akundana by’ukuri n’umuhanzikazi Rema Namakula, uyu akaba anatwite inda kugeza ubu bigoye kwemeza nyirayo muri aba babiri kuko buri umwe ashimangira ko ari iye kandi umukobwa we akaryumaho.



Eddy Kenzo umaze iminsi ahagaze neza muri muzika ya Uganda ndetse arushaho no gukundwa n’abakunzi ba muzika batandukanye ku isi, aherutse guhabwa gasopo n’uyu musore Mathias wamubwiraga ko akwiye kureka Rema ntakomeze kumwangiriza uburanga kuko atari umukunzi we, aha akaba yaranatangaje ko abanyamakuru ba Uganda batinya kwerekana uburyo Mathias Walukaga ari umuntu ukomeye cyane muri Uganda ahubwo bakerekana Eddy Kenzo.

Eddy Kenzo agenda avuga ko akundana n'uyu mukobwa Rema

Eddy Kenzo agenda avuga ko akundana n'uyu mukobwa Rema

Nk’uko amakuru dukesha Bigeye akomeza abivuga, uyu musore Mathias aherutse kwerekana urukundo akunda Rema Namakula ubwo yamuguriraga mudasobwa igendanwa, akamugurira telefone yo mu rwego rwo hejuru ndetse akamusezeranya no kuzamugurira imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4. Aha kandi akaba yaranahaye gasopo Eddy Kenzo akamubwira ko adakwiye gukomeza kubeshya ngo ni we wateye inda Rema kuko nta gihamya n’imwe yabibonera.

Uyumuhanzi Mathias yemeza ko Eddy Kenzo atari we wateye inda Rema kandi atari n'umukunzi we

Uyumuhanzi Mathias yemeza ko Eddy Kenzo atari we wateye inda Rema kandi atari n'umukunzi we

Hari kandi amakuru avuga ko Eddy Kenzo yari yatumiye Rema mu gitaramo yakoze mu cyumweru gishize nyuma yo gusabwa n’abafana be ko yazana n’uyu mukobwa avuga ko ari umukunzi we, gusa uyu mukobwa aza kumutaba mu nama ntiyahagera abafana nabo bakomeza gusaba ko Rema yaza ku rubyiniro ariko uyu muhanzi abura uko agira kuko Rema atari yaje, muri uyu mugoroba bikavugwa ko Rema yari ari kumwe na Mathias Walukaga ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’abakire muri Uganda.

Uyu mukobwa ubu aratwite ariko inda ntivugwaho rumwe, hagati ya Kenzo na Mathias buri umwe avuga ko ari iye

Uyu mukobwa ubu aratwite ariko inda ntivugwaho rumwe, hagati ya Kenzo na Mathias buri umwe avuga ko ari iye

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    naye mama ibintu bizibu
  • Messi9 years ago
    Wamenya aribiki ko gusangira kubu bizarikora.
  • remera9 years ago
    wahora niki ko abasangiye ibusa bitana ibisambo none se hagije uwambika impeta iryo ngirwa mukunzi ryinumiye ko ariwe gateranya miryango.





Inyarwanda BACKGROUND