RFL
Kigali

Diamond Platnumz yafashe mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:9/04/2014 17:17
2


Umuhanzi Diamond Platnumuz wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kesho, Nataka Kulewa, Number one n’izindi nyinshi, kuri uyu wa 9 Mata,2014 abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yafashe mu mugongo abanyarwanda bose babuze ababo.



Aya magambo yagaragayemo agahinda kenshi ndetse no gukomeza abanyarwanda ndetse anakangurira abantu bose kumva ko atari agahinda ku Banyarwanda gusa ahubwo ari icyunamo kuri Afurika y’Uburasirazuba(East Africa) Afurika yose ndetse n’isi yose muri rusange. Maze mu gusoza yerura avuga ko akunda cyane u Rwanda.

Diamond yifatanyije n'imbaga y'abanyarwanda mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsiDiamond yifatanyije n'imbaga y'abanyarwanda mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Tugenekereje mu Kinyarwanda, Diamond yagize ati “N’agahinda gakomeye ndihanganisha abanyarwanda bose babuze inshuti n’abavandimwe muri Jenoside yo mu 1994…. Si abanyarwanda gusa bari mu kiriyo ahubwo ni Afurika y’Uburasirazuba yose, Afurika ndetse n’isi yose,… Iki ni cyo gihe cyo kwishyira hamwe, gukundana, maze twese tugafatanya kubaka igihugu no kugiteza imbere.  Ndabakunda cyane Rwanda

diamond

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Twibuke twiyubaka duharanire ko bitazongera.
  • 9 years ago
    gud





Inyarwanda BACKGROUND