RFL
Kigali

Chris Brown yongeye kujyanwa mu gihome

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/03/2014 10:30
1


Nyuma y’uko ashyizwe mu igeragezwa mu kigo cya Malibu kubera imyitwarire mibi, Chris Brown kuri uyu wa 5 yongeye gufatwa na polisi azira kwica amategeko y’igerageza (Probation).



Amakuru dukesha TMZ avuga ko uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko watangiye kumenyekana ubwo yari afite imyaka 16 mu ndirimbo nka Excuse Me Miss,… yafashwe na polisi kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe i Los Angeles.

Impamvu Chris Brown yafashwe, byaturutse ku kuba yari amaze kwirukanwa mu kigo ngororamuco cya Malibu ariho yari yarajyanwe mu rwego rwo kugabanya umujinya we, akaba yarirukanwemo kubera imyitwarire mibi.

Umwaka ushize mu kwezi k'ukuboza nabwo Chris Brown yagejejwe imbere y'urukiko kubera kwiza amategeko y'igeragezwa

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye yirukanwa muri iki kigo ari nabyo byatumye polisi yongera kumuta muri yombi kuko yari atarasoza igeragezwa yarimo.

Chris Brown yajyanwe muri iki kigo, ubwo yahabwaga igihe cy’iminsi 90 kuva mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize mu rwego rwo gusubiza ubwonko ku gihe akaba yarahawe iki gihano n’umucamanza wakurikiranaga ikirego cyo mu mwaka wa 2009 ubwo yakubitaga umuhanzikazi Rihanna wari umukunzi we.

Chris Brown yongeye gufatwa na polisi

Nyuma yo gusoza iki gihano cy’iminsi 90, umucamanza yongereyeho ikindi gihe nyuma y’uko hari hagikorwa iperereza ku yandi makosa yakoreye I Washington mu mwaka ushize yo gukubita no gukomeretsa.

Byari ihame y’uko Chris Brown ni aramuka atorotse ikigo ngororamuco cyangwa se akagiramo imyitwarire mibi azahita afungwa. TMZ ivuga ko umwe mu bantu bari muri iki kigo yatangaje ko Chris Brown yafatanwe n’umukobwa ukora muri iki kigoariko mu ntangiriro z’uku kwezi ariko bikaba bitazwi niba aribyo byatumye ku munsi w’ejo bamwirukanamo dore ko abayobozi b’iki kigo batatangaje impamvu nyamukuru yo kwirukanwa k’uyu musore.

Kugeza ubu Chris Brown nyuma yo gufatwa mu masaha y’igicamunsi ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 14 Werurwe  na polisi ya Los Angeles yahise yerekezwa muri gereza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Robert10 years ago
    WHY THESE CHRACTORS TO CHRIS,I ASK ME, HE HAVE THE PARENTS?





Inyarwanda BACKGROUND