Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’uko kuri uyu wa kabiri,umuhanzi Jose Chameleone yaba yarakubiswe ubwo yasangwaga ari gusambanya umugore w’abandi mu modoka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports,avuga ko byose byatangiye ubwo Chameleone na bagenzi be bagize Leone Island bajyaga gukorera igitaramo ahitwa Chrystal Gardens ahari hateraniye imbaga y’abantu.
Chameleone n'umuryango we
Ubwo Chameleone na bagenzi be basozaga igitaramo,Chameleone yagiye mu kabari kari hafi aho mu rwego rwo kuba aruhuka.Akigera muri aka kabari(bivugwa ko yarimo anywa inzoga ya Red Label),Chameleone yabonye umugore witwa Nali Nalumansi wari wicaye hirya ye maze ubwiza bwe buramukurura nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.
Jose Chameleone
Nk’uko umwe mu bari aho yabibwiye iki kinyamakuru,Chameleone yakuruwe cyane n’ubwiza bw’uyu mugore nuko asaba umwe mu bakobwa bakora muri ako kabari ko yamumuhamagarira kugira ngo agire icyo amwibariza.Nyuma y’umwanya muto baganira,Chameleone yasabye uyu mugore ko bajyana mu modoka ye nziza yari iri hanze nuko umugore nawe ntiyazuyaza barajyana.
Umugabo w’uyu mugore witwa Med Ogwal yatangiye gushakisha umugore we ahantu hose aramubura,nyuma aza kubwirwa n’inshuti ye ko yamubonye yinjira mu modoka ya Chameleone.
Uyu mugabo akibyumva,yahise arakara cyane maze we n’inshuti ze baragenda basanga koko Chameleone ari kumusambanyiriza umugore mu modoka.Bakigera kuri iyi modoka barakomanze cyane ku madirishya yayo maze Chameleone n’uwo mugore barabyirengagiza bikomereza ibyo barimo.
Uyu mugabo yararakaye cyane ategereza igihe Chameleone asohokera mu modoka.Ubwo Chameleone yasohokaga mu modoka,uyu mugabo n’abo bari kumwe bahise bamufata mu mashati batangira kumuhondagura.Chameleone yaje gutabarwa na Police yahise ihagoboka.
Biravugwa ko iki kibazo cyateje umwiryane hagati ye n’umugore we Daniella basanzwe bafitanye abana bane.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO