RFL
Kigali

Chameleone yarakubiswe azira gusambanya umugore w'abandi-Ubuhamya

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:20/06/2014 7:27
8


Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’uko kuri uyu wa kabiri,umuhanzi Jose Chameleone yaba yarakubiswe ubwo yasangwaga ari gusambanya umugore w’abandi mu modoka.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports,avuga ko byose byatangiye ubwo Chameleone na bagenzi be bagize Leone Island bajyaga gukorera igitaramo ahitwa Chrystal Gardens ahari hateraniye imbaga y’abantu.

 k

Chameleone n'umuryango we

Ubwo Chameleone na bagenzi be basozaga igitaramo,Chameleone yagiye mu kabari kari hafi aho mu rwego rwo kuba aruhuka.Akigera muri aka kabari(bivugwa ko yarimo anywa inzoga ya Red Label),Chameleone yabonye umugore witwa Nali Nalumansi wari wicaye hirya ye maze ubwiza bwe buramukurura nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga.

c

Jose Chameleone

Nk’uko umwe mu bari aho yabibwiye iki kinyamakuru,Chameleone yakuruwe cyane n’ubwiza bw’uyu mugore nuko asaba umwe mu bakobwa bakora muri ako kabari ko yamumuhamagarira kugira ngo agire icyo amwibariza.Nyuma y’umwanya muto baganira,Chameleone yasabye uyu mugore ko bajyana mu modoka ye nziza yari iri hanze nuko umugore nawe ntiyazuyaza barajyana.

Umugabo w’uyu mugore witwa Med Ogwal yatangiye gushakisha umugore we ahantu hose aramubura,nyuma aza kubwirwa n’inshuti ye ko yamubonye yinjira mu modoka ya Chameleone.

Uyu mugabo akibyumva,yahise arakara cyane maze we n’inshuti ze baragenda basanga koko Chameleone ari kumusambanyiriza umugore mu modoka.Bakigera kuri iyi modoka barakomanze cyane ku madirishya yayo maze Chameleone n’uwo mugore barabyirengagiza bikomereza ibyo barimo.

Uyu mugabo yararakaye cyane ategereza igihe Chameleone asohokera mu modoka.Ubwo Chameleone yasohokaga mu modoka,uyu mugabo n’abo bari kumwe bahise bamufata mu mashati batangira kumuhondagura.Chameleone yaje gutabarwa na Police yahise ihagoboka.

Biravugwa ko iki kibazo cyateje umwiryane hagati ye n’umugore we Daniella basanzwe bafitanye abana bane.

 

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul9 years ago
    Ariko uyu we azahora muri urwo?
  • j d9 years ago
    ESE uyumugore nuyu mugabo hagawa nde ?
  • kdvd9 years ago
    ikibazo si cameleon ni uyu mugore...
  • naome9 years ago
    Uuuuuu ahubwo iyo bayica kuko uwo numwanda mbega
  • h9 years ago
    rya abana.uri superstar, ark cameleon.yazize ubusa, uyu.mugore niwe wa fake, gusa nanone.iyo amujyana.ahandi ntakubitwe
  • 9 years ago
    oya umugabo akabije uburaya
  • aimable9 years ago
    KO akabije? nukumusegera nakomeze gusenya igozabandi ndeste nu rwe
  • Thierry9 years ago
    Ubu ni uburaya!! bukabije uwo mugore wemeye kujya mu modoka ni we ndaya kuko atafashwe kungufu chameleon nta cyaha afite





Inyarwanda BACKGROUND