RFL
Kigali

"Blue Ivy" umwana Beyonce na Jay Z bita uwabo ashobora kuba atari uwabo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/08/2014 9:40
4


Nyuma y’uko bamaze iminsi bavugwaho ibihuha byo gutandukana ariko bikaza gucogora, noneho kuri ubu umugore witwa Tina Seals yamaze kugeza ikirego mu nkiko arega umuryango wa Beyonce na Jay Z ko umwana Blue Ivy bita uwabo ari uwe kuko yemeza ko ariwe wamwibyariye.



Mu kirego Tina Seals yagejeje ku rukiko rwo mu mujyi wa Manhattan ku munsi w’ejo, avuga ko ariwe wabyaye uyu mwana, bityo akaba yifuza ko hanakorwa ibizamini byo gusuzuma niba koko ari umubyeyi we bizwi nka DNA Test.

Nk’uko amakuru dukesha The Hollywood Gossip akomeza abivuga, Seals avuga ko mbere y’uko byitwa ko Beyonce yabyaye Ivy bari bafitanye ubucuti n’uyu muryango ariko bukaza kurangira, gusa mu makuru amaze kujya ahagaragara ntaho bigaragarira uburyo byaje kugenda kugira ngo uyu mwana abyarwe nawe maze yitwe uwa Beyonce na Jay Z.

Ese koko ibyo Tina Seals avuga ko uyu mwana Blue Ivy wa Beyonce na Jay Z ari uwe byaba ari byo?

Ibi biza byiyongera ku byigeze kuvugwa igihe Beyonce yari atwite ko yaba ashyira ibintu mu myenda bigaragaza ko atwite nyamara adatwite ahubwo hari undi mugore waba amutwitiye umwana, amagambo uyu muryango wafashe nk’ibihuha ndetse bisekeje.

Kugeza ubu urukiko ntiruratangaza icyo ruzakora kuri iki kibazo, ndetse n’umuryango wa Beyonce na Jay Z nturagira icyo utangaza.

Reka tubitege amaso…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apophia9 years ago
    Aaaah! Byababibaje Bimezegutyo.
  • ishimwe pacy9 years ago
    ndumva bikaze cyane aho umuntu atwitira undi.
  • eve9 years ago
    Ah nawamenya ibyiyisi nuko rekatubitege amaso.
  • 8 years ago
    barabesha uyumwana arasa nase pe nibakabeshe





Inyarwanda BACKGROUND