RFL
Kigali

Barindwi bakomerekeye mu muvundo w'abashungereye David Beckham mu Bushinwa

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:21/06/2013 14:01
0




Ababibonye bavuga ko abafana bagera ku gihumbi bahuruye ubwo uyu Mwongereza Beckham yahagera maze agatangira kubapepera ubwo yari aje guhura n’abagize ikike y’umupira w’amaguru y’iyo kaminuza nka ambasaderi wa shampiyona w’umupira w’amaguru yo mu Bushinwa.

Abafana basunikanye n’abapolisi n’abanyeshuri ndetse n’abashinzwe umutekano muri kaminuza maze bamwe barakomereka.

David Beckham ubwo yageraga muri Shanghai Tongji University

Umunyeshuri  Chu Dan ukina mu ikipe y’iyi kaminuza ya Tongji, yabwiye BBC ko abantu bari bameze nk’abasazi ati “Ntitwari twiteze ko abantu benshi baza aha. Beckham afite abafana benshi.”

 

Ibi byatumye iki gikorwa gisubikwa ndetse Polisi ikaba iri gukora iperereza, aho Beckham ubwe abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa ruzwi nka Weibo yatangaje ko ababajwe cyane n’ibi byabaye ndetse yifuriza abakomeretse ko bakira vuba, agaragaza ko atanishimiye uko igikorwa cyasubitswe.

Beckham w’imyaka 38 ari mu Bushinwa mu gihe cy’iminsi irindwi mu gikorwa cyo kwamamaza football yo mu Bushinwa aho ubu afatwa nka amabasaderi wabo kuva aho ahagarikiye gukina umupira nk’uwabigize umwuga ubwo yari mu ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa.

Ufite ingufu ni we warebye David Beckham

Bamwe bari bambaye imwe mu myenda Beckham yambaraga agikina

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND