RFL
Kigali

B. Howard ntiyemerewe kubona ku mitungo ya Michael Jackson

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/03/2014 22:01
0


Nyuma yo gutanga igihamya ko ari umuhungu wa Michael Jackson, umuhanzi B. Howard w'imyaka 31 y'amavuko nti yemerewe kuzabona ku mitungo se yasize bitewe n'inyandiko ziraga Michael Jackson yasize yanditse.



Nk’uko TMZ ibitangaza, mu mwaka wa 2002 Michael Jackson yanditse inyandiko z’iragamitungo, aho yanditse ko uretse abana be 3 aribo Prince, Paris ndetse na Blanket hakiyongeraho na mama we Katheline Esther Scruse nta wundi muntu wemerewe kuzabona ku mitungo ye kabone n’ubwo yaba aje yemeza ko ari umwana we nyuma y’uko yitabye Imana.

B. Howard

Izo zari inyandiko z’iragamitungo ariko muri uyu mwaka hagaragaye umusore Brandon Howard uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya B. Howard yemeza ko ari umuhungu wa Michael Jackson ndetse anatanga gihamya aho hapimwe ibimenyetso by’ububyeyi (DNA Test) biza kugaragara ko 99.9% bahuza.

Muri iyi nyandiko Michael Jackson yanditse mu mwaka wa 2002 akaza kwitaba Imana mu 2009, hari aho yagiraga ati, “uretse abantu nanditse muri iyi nyandiko iraga cyangwa se ku wundi muntu naba ntangaje nizeye…bivuye ku mutima, nta muntu wemerewe kuzabona ku mutungo wanjye utari abana banjye 3 aribo Prince, Paris ndetse na Blanket ndetse na Katheline.”

B. Howard na Michael Jackson

Iyi nyandiko irahita ikura B. Howard ku cyizere cyo kuzabona irage ku mitungo ya Michael Jackson dore ko mbere y’uko ashyira hanze ibi bimenyetso byagiye hanze kuri uyu wa 4 w’icyumweru gishize yari yatangaje ko ni amara kubigaragaza azahita aregera umurage ku mitungo ya se, ariko nyuma yo kumenya ko Michael Jackson yanditse izi nyandiko yatangaje ko kugeza ubu nta mutima agifite wo kwiruka inyuma y’imitungo yasize.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND