Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru GPR, uyu mukobwa n’ubwo abangamiye aba baturanyi be kubera ibi biziba yohereza mu ngo zabo, kuri we ntacyo bimubwiye ndetse nta n’umwe mu baturanyi be ashaka kuba yavugana na we kuri icyo kibazo.
Abaturanyi b’uyu mukobwa bavuze ko abantu bamena aya mazi akaza mu ngo zabo ngo ni abakozi bo mu rugo rwe barimo uwitwa Bite unakoresha imvugo ze harimo no kuba abatuka iyo bamubwiye ngo ntazongere kubamenaho amazi.
Wema Sepetu
Umwe mu baturanyi ba Wema yagize ati, “Kenshi abakozi be bamena amazi akaza mu ngo zacu andi akameneka mu muhanda. Ayo mazi ni mabi cyane. Ubu tugiye kumurega amategeko akore akazi kayo”
Uyu mukobwa yakundanaga na Diamond
Aba baturanyi ba Wema Sepetu bamaze kurambirwa kwihanganira ibyo uyu mukobwa abakorera bityo bakaba barafashe icyemezo cyo kumujyana imbere y’ubuyobozi amategeko agakora akazi kabo uko bikwiye.
Nguwo Wema Sepetu wabaye Miss Tanzaniya umwaka wa 2007
Mu cyumba cya Wema Sepetu
Nguwo mu ruganiriro rwe
Twabibutsa ko uyu Wema Sepetu nyuma yo kuba yarabaye Miss wa Tanzaniya yinjiye muri cinema akaba ari umwe mu bakinnyikazi ba filime bakomeye cyane muri Tanzaniya no mu karere. Mu minsi ishize yakundanaga na Diamond baza gutandukana kubera imyitwarire ye idahwitse uyu musore yanze kwishimira.
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO