RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/07/2013 17:29
0




Nk’uko byatangajwe na MTV, Chris Kelly witabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko yaguye mu rugo i Atlanta akaba yarasanzwe mu nzu yapfuye. Kumenya icyo uyu muraperi yazize icyo gihe byabaye ingumi gusa impamvu nyamukuru yamuhitanye yamenyekanye.

Ikinyamakuru The Associated Press cyatangaje ko ibizamini byakorewe mu bitaro bya Fulton County Medical byagaragaje ko Chris yazize ibiyobyabwenge.

Chris Kelly umwe mu baraperi bari bagize Kris Kross yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 2/5/2013.

Nk’uko byatangajwe na TMZ, uyu muraperi yitabye Imana afite imyaka 34 y’amavuko. Fox5 muri Atlanta yatangaje ko Kelly bamusanze mu rugo rwe yashizemo umwuka bikaba byamenyekanye ko yamaze kwitaba Imana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 30 za mugitondo.

Uyu nyakwigendera yaguye muri Atlanta Medical Center akaba yababaje imbaga y’abafana bakundaga indirimbo za Kris Kross. Muri Gashyantare 2013 nibwo Kelly yiyunze na mugenzi we Chris Daddy Mac Smith bongera kugaragaza ingufu n’isura y’itsinda ryabo Kris Kross none yitabye Imana ataragera ku ntego bari bamaze iminsi bihaye we na mugenzi we.

REBA INDIRIMBO ABA BARAPERI BAMENYEKANIYEHO KU ISI YOSE:

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND