Mu bahanzi b’ibyamamare ku isi yose, hari abahanzi baba binjiza akayabo k’amamiliyoni y’amadorali, baba bayakura mu muziki wabo cyangwa se no mu bundi bushabitsi butari umuziki ariko akenshi akanagira uruhare mu iterambere rya muzika yabo.
Twifashishije icyegeranyo cya Billboard, tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare 10 muri muzika bifite amafaranga menshi kurusha abandi, iki cyegeranyo kikaba ari icyakozwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014 cyarangiye mu kwezi kwa 3:
10. Kanye West -$100m (69,000,000,000 Rwf)
Uyu muraperi ukomeye cyane muri Amerika, aza ku mwanya wa cumi kuri uru rutonde aho yibitseho akayabo ka miliyoni 100 z’amadolari, akaba ayakura mu bikorwa bye bya muzika birimo ibitaramo akunze gukora ndetse no gucuruza ibihangano bye, hiyongereyeho n’ubucuruzi bundi busanzwe budafite aho buhuriye na muzika.
9. Pink - $110m (75,900,000,000 Rwf)
Ibitaramo agenda akora azenguruka ibice bitandukanye by’isi cyane cyane nk’uruhererekane rw’ibitaramo (tour) biheruka yise “Truth About Love Tour”, ni kimwe mu byinjiriza akayabo uyu muhanzikazi Pink. Kugeza ubu akaba aza ku mwanya wa cyenda kubera akayabo ka miliyoni 110 z’amadolari yibitseho.
8. Justin Timberlake - $115m (79,350,000,000 Rwf)
Justin Timberlake aza ku mwanya wa 8 w’uru rutonde n’akayabo ka miliyoni 115 z’amadolari, akaba ayakura mu bintu bitandukanye akora dore ko ari umwe mu byamamare bifite imyunga itari micye. Uretse kuba ari umuririmbyi ukomeye, akunze kugaragara mu mafilime menshi akinamo, ikirenze kuri ibyo akaba anatunganya umuziki (Music Producer).
7. Justin Bieber - $130m (89,700,000,000 Rwf)
Uyu musore ukiri muto ukomoka muri Canada ariko agakorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari ku mwanya wa 7 n’akayabo ka miliyoni 130 z’amadolari, akaba ayakura mu bitaramo byinshi akora dore ko azwiho gukundwa cyane ariko cyane cyane abagore n’abakobwa bo bikaba akarusho, kuburyo igihugu yakozemo igitaramo yinjiza amafaranga menshi cyane, abantu bakabyiganira kwitabira ibitaramo bye.
6. Usher - $140m (96,600,000,000 Rwf)
Uyu muhanzi ukomeye cyane muri Amerika banshi bakundira imbyino ze, ari ku mwanya wa 6 n’akayabo ka miliyoni 140 z’amadolari, akaba ayakura ahanini mu bikorwa bye bya muzika birimo ibitaramo akunze gukora ndetse n’ibihangano agurisha ku bwinshi.
5. Eminem - $140m (96,600,000,000 Rwf)
Uyu muraperi ukomeye cyane muri Amerika, ari ku mwanya wa 5 nawe n’akayabo ka miliyoni 140 z’amadolari, uretse kuba akura amafaranga menshi mu muziki we, anakura atabarika mu bushabitsi kuko ari rwiyemezamirimo ukomeye cyane, ibirenze kuri ibyo akanaba umwe mu bakora akazi ko gutunganya umuziki (Producer).
4. Taylor Swift - $150m (103,500,000,000 Rwf)
Uyu muhanzikazi ukiri muto, yinjiye mu muziki yinjiza amafaranga menshi cyane, amenshi muri yo akaba yarayabonye mu mwaka ushize wa 2013, ubu akaba aza ku mwanya wa 4 mu byamamare muri muzika byibitseho akayabo, dore ko afite angana na miliyoni 150 z’amadorali yose yakuye mu muziki we.
3. Lady Gaga - $190m (131,100,000,000 Rwf)
Uyu muhanzikazi ukomeye mu njyana ya pop, ni umwe umwe mu bahanzi bagira udushya twinshi haba mu bitaramo, mu miririmbire, mu myambarire no mu myitwarire muri rusange, ibyo bikaba iturufu akoresha cyane mu gutuma abantu benshi cyane bifuza kwitabira ibitaramo bye ndetse no kugura ibihangano bye, ibyo bikaba byaranamuhesheje kuza ku mwanya wa gatatu n’akayabo ka miliyoni 190 z’amadolari.
2. Beyonce - $350m (241,500,000,000 Rwf)
Uyu muhanzikazi w’icyamamare, ni umwe mu byamamare ku isi bizwiho kugira ubushabitsi cyane mu bintu bitandukanye, akaba ari umunyamidelikazi, umuririmbyikazi, ndetse kimwe n’umugabo we Jay-Z bakaba bafite ibintu byinshi byabitiriwe harimo nk’imibavu, imyambaro n’ibindi bicuruzwa, byakwiyongera ku bitaramo akunda gukora benshi bakabyiganira kubyitabira ndetse n’ibihangabo bye bigurwa ubutitsa, bikamuhesha kuba uwa kabiri n’akayabo ka miliyoni 350 z’amadolari, aho akubye hafi kabiri umukurikira ku mwanya wa gatatu.
1. Jay-Z - $500m (345,000,000,000 Rwf)
Uyu muraperi aratangaje cyane kimwe n’umugore we Beyonce uza ku mwanya wa kabiri, bigaragara ko basize bagenzi babo cyane mu mutungo kuko abandi bose 8 bishyize hamwe barusha macye uru rugo runazwi cyane mu mateka y’urukundo rw’ibyamamare, uyu muraperi Jay-Z rero akaba yibitseho akayabo ka miliyoni 500 z’amadolari, akaba ayakomora ku bushabitsi butandukanye akora bwiyongera ku muziki we nawo uri ku rwego rukomeye cyane.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO