RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Gisagara VC na REG VC zizahurira ku mukino wa nyuma w’Intwali 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/01/2018 13:06
0


Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’intwali 2018 itsinze Kirehe VC amaseti 3-0. Uyu mukino izawuhuriramo na REG VC yatsinze UTB VC amaseti 3-1 mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza.



Umukino wa Gisagara VC na Kirehe VC wakinwaga kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 muri Gymanse ya NPC i Remera mu masaha y’umugoroba, Gisagara VC batangiye batsinda seti ya mbere ku manota 25-16, 25-19 muri seti ya kabiri mbere yo gutsinda seti ya gatatu ku mnaota 25-17.

Gisagara VC iba igendera ku bakinnyi nka; Karera Emile Dada, Dusabimana Vincent bita Gasongo, Muyango Theodore na Mukunzi Christophe abakinnyi baba batozwa na Nyirimana Fidele wanatojeho Rayon Sports Volleybal Club. Nyuma ni bwo hatangiye umukino wa UTB VC na REG VC, umukino utari woroshye kuko REG VC yawutsinze hitabajwe seti y’amanota 15 ikiranura amakipe yombi.

Muri uyu mukino wakinwe amatara yaka, REG VC yabanje gutsinda Seti ya mbere ku manota 25-22. Seti ya kabiri UTB nayo yikajije ihita iyegukana itsinze amanota 25-17. Seti ya gatatu ni bwo UTB yongeye kugaragaza ko nayo igeze ku mukino wa nyuma bitaba ari amahano niko gutsinda amanorta 25-22. Seti ya kane ni bwo REG VC yagarutse itsinda amanota 25-23. Ibi byabaye ngombwa ko bitabaza seti ya kamarampaka (seour). REG VC yahise itsinda amanota 15 kuri 12 ya UTB Volleyball Club.

REG VC izahura na Gusagara VC nyuma y'iminsi 10 bahuriye muri Gisagara Pre-Season Tournament

REG VC izahura na Gusagara VC nyuma y'iminsi 10 bahuriye muri Gisagara Pre-Season Tournament

Mana Jean Paul utoza REG VC wabonaga yifitiye ikizere

Mana Jean Paul utoza REG VC wabonaga yifitiye icyizere 

Mu by'ukuri wari umukino utoroshye kuko nk’uko amakipe yombi yagendaga abona amanota byabonekaga ko bagendana cyane kuko ikipe yatsindaga inota indi nayo ikarysihyura. Gusa ikipe ya UTB VC yazize ko ifite umubare muto w’abakinnyi bakomeye bashobora gusimburwanwa muri buri seti mu gihe REG VC yo basimbuzaga ukabona yaba uwinjiye n’uwusohotse bose bajya kunganya.

REG Volleyball Club yafashijwe n’abakinnyi bayo basanzwe bazwi muri Volleyball y’u Rwanda barimo; Flavien Ndamukunda, Aimable Mutuyimana ,Twagirayezu Peacemaker , Cyusa Jacob Irene, Ntagengwa Olivier  na Kwizera Pierre Marshal ukina akanaba nk’uwufasha abatoza ba REG VC (Player Coach).

Mana Jean Paul umutoza wa REG VC yabwiye abanyamakuru ko umukino batsinzemo UTB VC bitari byoroshye ariko akanavuga ko umukino bazahuramo na Gisagara VC ari indi ntambara ikomeye. “Ntabwo umuntu yavuga ko byoroshye kuko Gisagara VC ni ikipe nziza kuko n’uburyo twayitsinzemo butari bworoshye, byabaga ari uburyo bugoranye. Rero biradusaba kwitegura ku ruhande rwacu, hanyuma muri babiri umwe ni we uzatsinda ariko twe igikombe turakinyotewe”. Mana Jean Paul

Mbanza Sylvester umutoza mukuru wa UTB VC yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino yabonaga bawufite ariko ko bisa nka penaliti zo mu mupira w’amaguru. “Ubundi iyi ni nko gutera penaliti muri football, ugira gutya ukabona eshanu kuri eshatu, umukinnyi mwiza ukabona awutaye hanze, nta kintu kinini cyabuze kuko mwabonaga ko byari igitego ku kindi wenda hajemo kutabigendamo neza habaho kugarira kutari kwiza”. Mbanza Sylvester.

Mbanza yakomeje avuga ko muri iyi minsi ikipe ya UTB VC ikiri muri gahunda yo guhuza umukino kuko ngo umubare munini w’abakinnyi bagiye babakura mu yandi makipe bityo ko akantu ko kumenyerana kataraza neza.

“Uko tugenda dukina bigenda biza kuko dufite abakinnyi batamenyeranye kuku abenshi bagiye bava mu makipe atandukanye. Turacyari guhuza umukino ariko ndabona ko umukino ugenda uhura nta kibazo, tuzitwara neza”. Mbanza Sylvester.

UTB VC izahura na Kirehe VC mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu kuwa 31 Mutarama 2018 saa cyenda (15h00’) muri sitade nto ya Remera mbere yuko REG VC icakirana na Gisagara VC ku mukino w’igikombe saa moya z’umugoroba.

UTB VC nayo izaba ihura na Kirehe VC mu gushaka umwanya wa Gatatu mu gihe bari basanzwe bari kumwe mu itsinda rya mbere (A). Icyo gihe Kirehe VC yatsinze UTB VC amaseti 3-1. Gisagara VC na REG VC zizahurira ku mukino wa nyuma mu gihe zari kumwe mu mikino yo mu matsinda (Group Stage) kuko bari mu itsinda rya kabiri (B). Icyo gihe REG VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli ntabwo amakipe yigeze ashyirwa mu matsinda ahubwo bakinnye muri gahunda ituma buri kipe ihura n’indi. Ni imikino yitabiriwe n’amakipe arimo; RRA VC, APR VC, Ruhango VC, KVC na IPRC Kigali VC.

Nyuma yo kugenda bahura hagati yabo, kuri ubu RRA WVC ni yo iri imbere kuko yatsinze IPRC Kigali VC amaseti 3-1, itsinda APR WVC amaseti 3-2, itsinda Ruhango VC amaseti 3-0. Kuri iki Cyumweru ni bwo yatsindaga KVC amaseti 3-0. Ikipe ya APR WVC ikinamo Mutatsimpundu Denyse ni yo iza ku mwanya wa kabiri kuko yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 inabikora kuri KVC mbere yo gutsindwa na IPRC Kigali VC amaseti 3-0.

Dore uko imikino ya ½ yarangiye (Abagabo):

-UTB VC 2-3 REG VC

Set1: UTB VC 22-25 REG VC

Set2: UTB VC 25-17 REG VC

Set 3: UTB VC 25-22 REG VC

Set4: UTB VC 23-25 REG VC

Set5: UTB VC 12-15 REG VC

2.Gisagara VC 3-0 Kirehe VC

Set1: Gisagara VC 25-16 Kirehe VC

Set2: Gisagara VC 25-19 Kirehe VC

Set3: Gisagara VC 25-17 Kirehe VC

Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bakinira REG VC

Ntagengwa Olivier umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bakinira REG VC

Umukino wa REG VC na UTB VC

Umukino wa REG VC na UTB VC 

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) agera muri Gymnase ya NPC

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) agera muri Gymnase ya NPC

Nyirimana Fidele yahembwe nk'umutoza w'umwaka  ubu ni umutoza wa Gisagara VC

Nyirimana Fidele yahembwe nk'umutoza w'umwaka ubu ni umutoza wa Gisagara VC

Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe VC

Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe VC

Kirehe VC igomba kuzisobanura na UTB VC bashaka umwanya wa 3

Kirehe VC igomba kuzisobanura na UTB VC bashaka umwanya wa 3

Mukunzi Christophe (12) umukinnyi w'ikipe ya Gisagara VC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Mukunzi Christophe (12) umukinnyi w'ikipe ya Gisagara VC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Mukunzi Christophe (12) umukinnyi w'ikipe ya Gisagara VC akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu

Sibomana Placide Madison nawe akinira Gisagara VC

Sibomana Placide Madison nawe akinira Gisagara VC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND