RFL
Kigali

VIDEO: Twaganiriye na Mudeyi Sulaiman atubwira ubuzima bwe mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2018 15:34
0


Mudeyi Sulaiman ni umukinnyi ugifite umwaka umwe usigaye ku masezera y’imyaka ibiri yari yarasinye muri FC Musanze, ikipe yagezemo avuye muri FC Gicumbi mbere y'uko umwaka w’imikino 2017-2028 utangira.



Ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) anatanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo. Mudeyi Suleiman niwe mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane (4) ya mbere.   

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Mudeyi Sulaiman yafashije Musanze FC mu manota bagiye babona mu mwaka w'imikino 2017-2018

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.

Mudeyi kandi yatanze umupira wabyaye igitego ubwo batsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali n’igihe batsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Musanze. Musanze yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 35.

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona 2017-2018 Mudeyi yagiye ayavumba igitego

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu buryo bw’amashusho, Mudeyi yasobanuye uburyo yatangiye umupira w’amaguru, ibyo akunda, abatoza n’abakinnyi ashima n’ibindi byinshi bijyanye n’ubuzima bwe muri rusange. Uyu musore kandi yanagarutse ku bantu bo mu muryango we bagiye bamenyekana mu mupira w’amaguru w’u Rwanda barimo:Mudeyi Emilien (se umubyara), Muvara Valens, Mudeyi Naser n’abandi bakoze amateka muri uyu mwuga.

 KANDA HANO UKURIKIRANE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUDEYI SULAIMAN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND