RFL
Kigali

Total CAF Conf.Cup 2018: APR FC yakomeje mu mikino y’ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Anse Reunion FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 18:51
0


Ikipe ya APR FC yakomeje mu mikino y’ijonjora rya kabiri ry’imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, urwego yagezeho nyuma yo gutsinda Anse Reunion (Seychelles) ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Kabiri i Victoria.



Ibi bitego bya APR FC byatsinzwe na Rugwiro Herve myugariro wakoresheje umutwe. Iki gitego cyaje gisanga bamaze kwinjizwa igitego. Intsinzi y’ikpe ya APR FC yavuye kwa Issa Bigirimana unaheruka kuyinjiza igitego ubwo yari i Kigali.

Igiteranyo cy’ibitego mu mikino ibiri cyabaye 6-1 kuko mu mukino ubanza ikipe ya APR FC yari yatsinze Anse Reunion FC ibitego 4-0 byarimo bitatu bya Bizimana Djihad na kimwe cya Issa Bigirimana.

Mu ijonjora rya kabiri, ikipe ya APR FC izaba ifite akazi ko kwisobanura na Djoliba yo muri Mali, ikipe yakomeje idahatanye kuko Elwa United (Liberia) bagombaga gukina yavuye mu irushanwa hakiri kare.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC habayemo impinduka zitandukanye umuntu agereranyije n'uko byari bimeze mu mukino ubanza. Impinduka zatangiriye mu mutima w’ubwugarizi kuko Herve Rugwiro yakoranya na Songayingabi Shaffy mu gihe ubushize yafatanyaga na Buregeya Prince Aldo.

Hagati mu kibuga, Mugiraneza Jean Baptiste yisanze ari gufatanya na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe mu mukino uheruka, uyu Mugiraneza yafatanyaga na Bizimana Djihad wabanje hanze. Mu gice cy’ubusatirizi, Jimmy Mulisa yahisemo kubanzamo Nshuti Innocent mu mwanya Byiringiro Lague yari yabanjemo mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuri sitade Amahoro.

Nk’uko byagenze mu mukino ubanza, Kimenyi Yves yari mu izamu, Ombolenga Fitina anyura inyuma ku ruhande rw’iburyo ariko nako Imanishimwe Emmanuel aca ibumoso ahagana inyuma. Mu mbavu z’ikibuga n’ubundi hakinwe na Issa Bigirimana wacaga iburyo, Sekamana Maxime agaca ibumoso bwe bityo Hakizimana Muhadjili agakina inyuma ya Nshuti Innocent watahaga izamu.

Dore abakinnyi 11 ba APR FC babanje mi kibuga:

Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Songayingabo Shaffy 23, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C-7), Twizerimana Martin Fabrice 6, Sekamana Maxime 17, Issa Bigirimana 26, Hakizimana Muhadjili 10 na Nshuti Innocent.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND