RFL
Kigali

Real Madrid yageze muri cyimwe cy’umunani, Cristiano Ronaldo aca agahigo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2017 10:46
0


Ikipe ya Real Madrid yaraye igeze mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza muri UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ibitego 3-1.



Real Madrid ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 8’ ubwo Borja Mayoral yarebaga mu izamu mbere yuko Cristiano Ronaldo yungamo ku munota wa 12’. Borussia Dortmund yari Estadio Santiago Bernabeu yaje kwikaza yishyura ibitego byose ku mbaraga za Pierre-Emerick Aubameyang (43’, 49’). Gusa Real Madrid yari mu rugo yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 81’ w’umukino, igitego cyatsinzwe na Lucas Vasquez.

Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mukino cyahise kimugira  umukinnyi rukumbi ubashije gutsinda byibura igitego kimwe muri mukino wo mu matsinda ya UEFA Champions League. Muri iri tsinda rya nyuma (H), Brussia Dortmund yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri n’umwenda w’ibitego bitandatu (6). Ibi birayiha kuzakina imikino ya UEFA Europa League 2017 kuko Apoel Nicosia iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri n’umwenda w’ibitego 15.

Cristiano Ronaldo became first player to score in all six group games in Champions League

Igitego Ronaldo yatsinze cyatumye aca agahigo

Dore amakipe yose yakomeje muri 1/8:

Itsinda A: Manchester United na FC Basel

Itsinda B: Paris Saint Germain na Bayern Munichen

Itsinda C: AS Roma na Chelsea

Itsinda D: FC Barcelona na Juventus

Itsinda E: Liverpool na FC Sevilla

Itsinda F: Manchester City na Shaktar Donetsk

Itsinda G: Besiktas na FC Porto

Itsinda H: Tottenham Hotspurs na Real Madrid

The holders were set on their way by Borja Mayoral's first goal in the eighth minute

Mayoral was set up by Ronaldo and he clipped the ball over the advancing goalkeeper

Borja Mayoral afungura amazamu

Pierre-Emerick Aubameyang struck either side of half-time to unexpectedly level things up

Aubameyang yabanje kwishyurira Borussia Dortmund

Aubameyang launched himself at Marcel Schmelzer's cross to pull a goal back in 43rd minute

Pierre Emerick Aubameyang umunya-Gabon ukinira Borussia Dortmund

Dore uko imikino yarangiye (E-H)

Itsinda E:

-Liverpool 7-0 Spartak Moscow

-Maribor 1-1 FC Sevilla

Itsinda F:

-Feyenoord 2-1 SSC Napoli

-Shaktar Donetsk 2-1 Manchester City

Itsinda G:

-FC Porto 5-2 AS Monaco

-Leipzig 1-2 Besiktas

Itsinda H:

-Real Madrid 3-2 Borussia Dortmund

-Tottenham Hotspur 3-0 Apoel Nicosia

Liverpool made the perfect start with Philippe Coutinho's early penalty after Mohamed Salah was pushed to the ground

Liverpool yanyagiye Spartak Moscow ibitego 7-0 

Photos: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND