RFL
Kigali

Rayon Sports yandagaje APR FC bikomeye yerekana ko ifite inyota y’igikombe

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:3/05/2016 21:11
25


Ikipe ya Rayon Sports itsinze APR FC iyirusha bikomeye ibitego bine ku busa maze igaragaza ko yifuza cyane igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015-2016.



Ni mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 21 wabereye kuri stade Amahoro aho APR FC iri ku mwanya wa mbere  yari yakiriye  Rayon Sports iyirusha amanota 4.

Muri uyu mukino w’ishiraniro, amakipe yombi yatangiye akinira umupira hagati bisa n’aho atinyana nta yishaka kuba yakora ikosa.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa 8 nyuma y’aho Pierro Kwizera yari akorerweho ikosa maze Manishimwe Djabel yahana ikosa Davis Kasirye agatsinda igitego cyiza n’umutwe .

Kuva ubwo ikipe ya APR FC yasatiriye Rayon Sports ishaka kwishyura nyamara abakinnyi bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe yaboneye imbere y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

APR FC yakomeje gusatira Rayon Sports maze ku munota wa 24 APR FC ibona koruneri ebyiri zitagize icyo ziyimarira.

Rayon Sports yarushije APR FC cyane muri iki gice cya mbere yabonye igitego cyayo cya kabiri ku munota wa 32 gitsinzwe na Davis Kasirye wigaragaje bikomeye muri uyu mukino.

APR FC yakomeje gushaka kwishyura biranga maze igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri ku busa bwa APR FC.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC yakoze impinduka maze avanamo Sibomana Patrick wari wananiwe mu gice cya mbere ashyiramo Ntamuhanga Tumaine Tity.

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe neza Ismaila Diarra utari wigaragaje cyane mu gice cya mbere maze abafana ba Rayon Sports baririrmba indirimbo bagira bati “Byemereeee ejo utazabihakana, byemereee ejo utazabihakana’’..

Aba Rayons bati `Byemere'

Ikipe ya APR FC yarangwaga no guhuzagurika gukomeye mu gice cya kabiri no kutagumana umupira byatumaga ihabwa induru za buri mwanya n’abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro.

Ku munota wa 56, abakinnyi ba APR FC bahererekanyije umupira begera izamu rya Rayon Sports mu gihe basaga n’abagiye gutsinda igitego myugariro wa Rayon Sports atabara neza izamu rye.

Ku munota wa 59, Ismaila Diarra yacenze neza ba myugariro ba APR FC asigarana na Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR FC gusa ateye umupira uca iruhande gato rw’izamu.

Ku munota wa 63, APR FC yabonye coup franc yatewe na Emery Bayisenge igarurwa n’urukuta rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 68, Issa Bigirimana yasimbuwe na Iradukunda Bertrand.

APR FC yarushwaga cyane kandi igasatirwa na Rayon Sports icyakora umukinnyi  Iranzi Jean Claude yagaragazaga itandukaniro rikomeye n’abandi bakinnyi ba APR FC acenga neza hagati mu kibuga gusa yatanga imipira ntibyazwe umusaruro n’abakinnyi bakinaga imbere ku ruhande rwa APR FC.  

Ku munota wa 86, Bakame yakuyemo umupira wari utewe n’umutwe na Ndahinduka Michel  maze yikomananga ku gatuza  ahagurutsa imbaga y’abari buzuye stade Amahoro.

Ku munota wa 88, abakinnyi ba Rayon Sports bahererekanyije umupira imbere y’izamu y’izamu rya APR FC maze Nshuti Dominique acenga Emery Bayisenge asubira imyuma ahereza Davis Kasirye wacenze neza nta gihunga  umunyezamu Ndoli Jean Claude  maze atsinda igitego cyiza cya kane maze isinzi ry’abafana ba Rayon Sports batangira kuririmba `Binezero, binezero, binezero’’.

Kasirye

Kasirye Davis (useka) yatsinze APR FC ibitego 3 wenyine maze abafana ba Rayon Sports baririmba `Binezero'

Ku munota wa 90, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Muhire Kevin.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ifite ibitego bine ku busa maze abafana ba Rayon Sports buzura imihanda ya Remera ibyishimo bibasaze.

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye isatira APR FC dore ko yagize amanota 45 mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 46 icyakora Rayon Sports ikaba igifite umukino w’ikirararane izakina na Ettincelles.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dady didi7 years ago
    wawooooo hoooo rayon gikundiro kiza urigitego ndagukunda peee watsinda watsindwa nzakugwa inyuma urikipe yibihe byose kurinjye mbese iyo nkuvuga mbanumva ntarekera gikundo oyeeeeeeeeeeeeeee oyeeeee oyeeee oyeeeeeeeeeee
  • 7 years ago
    saba tunsinze baturusha ahubwo ntumutoza utazigutoza
  • ilde57 years ago
    apr. yararangiye uretseko iteteshwa ubundi ntakipe irimo. ubu RAYON yiswe 4G ikipe yimana. abanzi bayo bazayisitaraho bagwe abatayifurizamahoro nabo ntayo bazagira
  • Roo7 years ago
    Oooh Rayon!!
  • sibomana ismael 7 years ago
    Congz kuba rayon
  • sliman wassaf7 years ago
    ooooo rayon turagukunda cn n pyaka kugikombe
  • Rooney7 years ago
    Ooooh Rayon bakwangira iki Rayon......
  • Patrick shane7 years ago
    oh rayon!4-0 never forget dat! congz ma players kasirye&Diarra&Savio&Pierrot&Bakame
  • Bernard7 years ago
    I am so happy to hear that rayon sport won that game between apr fc . Thank you to inform the people who live far our contry. I am in Canada. My great to Bakame Eric
  • Jehovanny El Vaninho7 years ago
    Oyeee rayon!!yo will win forever!
  • Bizimana7 years ago
    Rayoooooonn oyeeeeeeeeeeee apr aka binezero lnyatsi orginal lkipe ni rayon
  • rayon7 years ago
    4G, Gikundiro, ikipe yimana, umuhoza, rayon, Byishimo, Gisubizo, umukobwa mwiza, nandi mazina meza yose nayawe rwose! uyu ni umwe mu minsi abanyarwanda baraye banezerewe kubera intsinzi yawe!! iyi mu byukuri ni ikipe yabanyarwanda! en Principe erega abanyarwanda bose nabarayons
  • gitaminsi7 years ago
    Ooooooooooooh rayon long tym wadukijije igikona cyari kitugeze nubunduwakunda yakunda rayon
  • M.K7 years ago
    Ubundi se uretse udukoryo uriya muyobozi gito witwa ngo ni Degaule n'abandi bamubanjirije nkawe bajya bashyiramo kugirango APR itsinde itanabikwiye ubundi hari icyo irusha izindi? Nk'ubu mu bikombe ngo 15 ifite,ndahamya ko mu byo yaba yaratwaye ibikwiye ntibyaba birenze 8 cg 7. Baragipfuraguye kabisa kabisa bazabirwara iminsi na Degaule adasigaye.
  • Sammy Da Rayon7 years ago
    Born to fan for rayon sports Club
  • Jeand'amour habimana7 years ago
    Arko rayoooooooooon!!!!! uranejeje KBS congletlations
  • Felicien sympathy 7 years ago
    Ndagukunda Rayon!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • KJ 7 years ago
    Rayon mwatsinze ariko mwibuke ko ntawusangira nudakoramo, kuba mwatsinze APR FC uyu munsi mwitangira kwikirigita ngo mwumve ko APR FC byacitse itigeze itsinda bayibiraga mwikwitesha umutwe umupira wamaguru byose birashoboka kandi mwibukeko izina rya binezero arimwe mwaribanje mwishyuragarero mwekumva kooo mwakoze ibitarigeze bokorwa nabandi.
  • KJ 7 years ago
    Rayon mwatsinze ariko mwibuke ko ntawusangira nudakoramo, kuba mwatsinze APR FC uyu munsi mwitangira kwikirigita ngo mwumve ko APR FC byacitse itigeze itsinda bayibiraga mwikwitesha umutwe umupira wamaguru byose birashoboka kandi mwibukeko izina rya binezero arimwe mwaribanje mwishyuragarero mwekumva kooo mwakoze ibitarigeze bokorwa nabandi.
  • 7 years ago
    Nimwishime Namwe Nicyo Gihe. Aho Mwahereye Muriraaaa!!!





Inyarwanda BACKGROUND