Ikipe ya Rayon Sports itsinze APR FC iyirusha bikomeye ibitego bine ku busa maze igaragaza ko yifuza cyane igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015-2016.
Ni mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 21 wabereye kuri stade Amahoro aho APR FC iri ku mwanya wa mbere yari yakiriye Rayon Sports iyirusha amanota 4.
Muri uyu mukino w’ishiraniro, amakipe yombi yatangiye akinira umupira hagati bisa n’aho atinyana nta yishaka kuba yakora ikosa.
Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa 8 nyuma y’aho Pierro Kwizera yari akorerweho ikosa maze Manishimwe Djabel yahana ikosa Davis Kasirye agatsinda igitego cyiza n’umutwe .
Kuva ubwo ikipe ya APR FC yasatiriye Rayon Sports ishaka kwishyura nyamara abakinnyi bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe yaboneye imbere y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame.
APR FC yakomeje gusatira Rayon Sports maze ku munota wa 24 APR FC ibona koruneri ebyiri zitagize icyo ziyimarira.
Rayon Sports yarushije APR FC cyane muri iki gice cya mbere yabonye igitego cyayo cya kabiri ku munota wa 32 gitsinzwe na Davis Kasirye wigaragaje bikomeye muri uyu mukino.
APR FC yakomeje gushaka kwishyura biranga maze igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri ku busa bwa APR FC.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC yakoze impinduka maze avanamo Sibomana Patrick wari wananiwe mu gice cya mbere ashyiramo Ntamuhanga Tumaine Tity.
Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe neza Ismaila Diarra utari wigaragaje cyane mu gice cya mbere maze abafana ba Rayon Sports baririrmba indirimbo bagira bati “Byemereeee ejo utazabihakana, byemereee ejo utazabihakana’’..
Ikipe ya APR FC yarangwaga no guhuzagurika gukomeye mu gice cya kabiri no kutagumana umupira byatumaga ihabwa induru za buri mwanya n’abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro.
Ku munota wa 56, abakinnyi ba APR FC bahererekanyije umupira begera izamu rya Rayon Sports mu gihe basaga n’abagiye gutsinda igitego myugariro wa Rayon Sports atabara neza izamu rye.
Ku munota wa 59, Ismaila Diarra yacenze neza ba myugariro ba APR FC asigarana na Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR FC gusa ateye umupira uca iruhande gato rw’izamu.
Ku munota wa 63, APR FC yabonye coup franc yatewe na Emery Bayisenge igarurwa n’urukuta rwa Rayon Sports.
Ku munota wa 68, Issa Bigirimana yasimbuwe na Iradukunda Bertrand.
APR FC yarushwaga cyane kandi igasatirwa na Rayon Sports icyakora umukinnyi Iranzi Jean Claude yagaragazaga itandukaniro rikomeye n’abandi bakinnyi ba APR FC acenga neza hagati mu kibuga gusa yatanga imipira ntibyazwe umusaruro n’abakinnyi bakinaga imbere ku ruhande rwa APR FC.
Ku munota wa 86, Bakame yakuyemo umupira wari utewe n’umutwe na Ndahinduka Michel maze yikomananga ku gatuza ahagurutsa imbaga y’abari buzuye stade Amahoro.
Ku munota wa 88, abakinnyi ba Rayon Sports bahererekanyije umupira imbere y’izamu y’izamu rya APR FC maze Nshuti Dominique acenga Emery Bayisenge asubira imyuma ahereza Davis Kasirye wacenze neza nta gihunga umunyezamu Ndoli Jean Claude maze atsinda igitego cyiza cya kane maze isinzi ry’abafana ba Rayon Sports batangira kuririmba `Binezero, binezero, binezero’’.
Kasirye Davis (useka) yatsinze APR FC ibitego 3 wenyine maze abafana ba Rayon Sports baririmba `Binezero'
Ku munota wa 90, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Muhire Kevin.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ifite ibitego bine ku busa maze abafana ba Rayon Sports buzura imihanda ya Remera ibyishimo bibasaze.
Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye isatira APR FC dore ko yagize amanota 45 mu gihe APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 46 icyakora Rayon Sports ikaba igifite umukino w’ikirararane izakina na Ettincelles.
TANGA IGITECYEREZO