RFL
Kigali

Rayon Sports yageze i Pretoria banakora imyitozo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2018 20:40
2


Ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00’) ku masaha ya Kigali na Pretoria muri Afurika y’Epfo ni bwo Rayon Sports yasesekaye kuri hoteli igomba gucumbikamo kuri uyu wa Gatandatu mbere yo kwisobanura na Mamelodi Sundowns FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.



Itsinda ry’abakinnyi 18 bari kumwe n’abatoza cyo kimwe n’abayobozi ni bo bahagarutse i Kigali bagana muri Afurika y’Epfo aho bagiye gushaka intsinzi nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 kuri sitade Amahoro i Remera.

Iyi kipe yahise ikora imyitozo ku isaha ya saa moya (19h00’) isaha bazanakiniraho dore ko amasaha ya Pretoria ari amwe n’aya Kigali. Umukino wo kwishyura ugonba kubera mu mujyi wa Pretoria ku kibuga cya Lucas Masterpieces Moripe Stadium, sitade Mamelodi Sundowns isanzwe yakiriraho imikino. Iyi sitade yakira abantu ibihumbi 28.900 bicaye neza, bivuze ko irutaho sitade Amahoro.

Rayon Sports igera kuri hoteli igomba kuba icumbitsemo

Rayon Sports igera kuri hoteli igomba kuba icumbitsemo

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareha uko yaba umunyezamu wizewe

Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareba uko yaba umunyezamu wizewe

Itangishaka Bernard bita King Bernard (Ibumoso) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC ari kumwe na Ephraim uzwi muri siporo ya Kaminuza

Itangishaka Bernard bita King Bernard (Ibumoso) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC ari kumwe na Ephraim uzwi muri siporo ya Kaminuza

Abakinnyi bishyushya mu kivunge

Abakinnyi bishyushya mu kivunge 

Rayon Sports bishyushya

Ivan Minaert Umutoza mukuru  wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports muri Afurika y'Epfo ahantu azi neza 

Hoteli Rayon Sports irimo

Hoteli Rayon Sports irimo

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports  bazahura na Mamelodi Sundowns FC:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)

2.Ndayisenga Kassim (29)

3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)

4.Manzi Tierry (4)

5.Mugabo Gabriel (2)

6.Usengimana Faustin (15)

7.Irambona Eric Gisa (17)

8.Eric Rutanga Alba (3)

9.Mugisha Francois Master (25)

10.Niyonzima Olivier Sefu (21)

11.Mukunzi Yannick (6)

12.Kwizera Pierrot (23)

13.Muhire Kevin (8)

14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)

15.Christ Mbondy (9)

16.Ismaila Diarra (20)

17. Shabana HusseinTchabalala (11)

18.Nyandwi Sadam (16)

Rayon Sports iramanuka mu kibuga kuri iki Cyumweru saa moya z'umugoroba ku masaha ya Kigali

Rayon Sports iramanuka mu kibuga kuri iki Cyumweru saa moya z'umugoroba ku masaha ya Kigali 

AMAFOTO: Uwimana Clarisse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana ibarinde mwa basore mwe! turi kubasengera .kdi Imana iri kumwe namwe. mwe muzirinde ubwoba ubundi bumenye ko igihugu cyose kibari inyuma.
  • MBONIABA J M V6 years ago
    IMANA IYIGENDE IMBELE NDAYIKUNDA CYANE NUKO NTAMIKOLO MFITE NAJYA NYITEZA IMBELE





Inyarwanda BACKGROUND