Ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00’) ku masaha ya Kigali na Pretoria muri Afurika y’Epfo ni bwo Rayon Sports yasesekaye kuri hoteli igomba gucumbikamo kuri uyu wa Gatandatu mbere yo kwisobanura na Mamelodi Sundowns FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.
Itsinda ry’abakinnyi 18 bari kumwe n’abatoza cyo kimwe n’abayobozi ni bo bahagarutse i Kigali bagana muri Afurika y’Epfo aho bagiye gushaka intsinzi nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 kuri sitade Amahoro i Remera.
Iyi kipe yahise ikora imyitozo ku isaha ya saa moya (19h00’) isaha bazanakiniraho dore ko amasaha ya Pretoria ari amwe n’aya Kigali. Umukino wo kwishyura ugonba kubera mu mujyi wa Pretoria ku kibuga cya Lucas Masterpieces Moripe Stadium, sitade Mamelodi Sundowns isanzwe yakiriraho imikino. Iyi sitade yakira abantu ibihumbi 28.900 bicaye neza, bivuze ko irutaho sitade Amahoro.
Rayon Sports igera kuri hoteli igomba kuba icumbitsemo
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareba uko yaba umunyezamu wizewe
Itangishaka Bernard bita King Bernard (Ibumoso) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC ari kumwe na Ephraim uzwi muri siporo ya Kaminuza
Abakinnyi bishyushya mu kivunge
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports muri Afurika y'Epfo ahantu azi neza
Hoteli Rayon Sports irimo
Abakinnyi 18 ba Rayon Sports bazahura na Mamelodi Sundowns FC:
1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)
2.Ndayisenga Kassim (29)
3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)
4.Manzi Tierry (4)
5.Mugabo Gabriel (2)
6.Usengimana Faustin (15)
7.Irambona Eric Gisa (17)
8.Eric Rutanga Alba (3)
9.Mugisha Francois Master (25)
10.Niyonzima Olivier Sefu (21)
11.Mukunzi Yannick (6)
12.Kwizera Pierrot (23)
13.Muhire Kevin (8)
14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)
15.Christ Mbondy (9)
16.Ismaila Diarra (20)
17. Shabana HusseinTchabalala (11)
18.Nyandwi Sadam (16)
Rayon Sports iramanuka mu kibuga kuri iki Cyumweru saa moya z'umugoroba ku masaha ya Kigali
AMAFOTO: Uwimana Clarisse
TANGA IGITECYEREZO