RFL
Kigali

Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Club Rafiki-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/08/2017 20:53
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki cyubatswe ku nkunga y’umushinga wa Giants of Africa uyoborwa na Masai Ujiri akaba na nyirawo.



Masai ni we usanzwe ari perezida wa Toronto Raptors ikipe ikina muri shampiyona ya Basketball muri NBA. Mu muhango wo gutaha iki kibuga, Perezida Paul Kagame yashimye cyane Masai Ujiri n'ikipe yose yamuherekeje mu Rwanda kuva yatangira gahunda yo kuzana umushinga wa Giants of Africa mu Rwanda muri gahunda yo gukundisha abana umukino wa Basketball. Perezida kandi yanashimye cyane abatoza b'umukino wa Basketball bakora uko bashoboye bakazamura impano z'abana.

Iki kibuga kiri i Nyamirambo, Perezida Kagame abona ko ari amahirwe akomeye ku bana bafite impano yo gukina Basketball kuko hari abandi batabonye amahirwe yo kubona igikorwa remezo kingana n'ikibuga cya Club Rafiki. Yagize ati: 

Aba bana bose bari hano bafite impano muri uyu mukino, iyo babonye aya mahirwe yo kwerekana impano zabo biba ari ibyo gushima, kuko hari benshi batabasha kubona aya mahirwe, amahirwe nk’aya batayabonye ntibabasha kwerekana izo mpano, kuko n’abandi bageze kure hari amahirwe atandukanye bagiye babona. Ndizera ko mu myaka iri imbere muzakomeza kuza gushyigikira ibikorwa nk’ibi, kandi mukanakomeza no kuzana abandi bafite u Rwanda ku mutima, bafite Afurika ku mutima, Sinakwibagirwa kandi gushimira abatoza bafasha aba bana umunsi ku munsi, kuko umusaruro wabo uragaragara, u Rwanda ruzagera kure, Afurika izagera kure.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ataha ikibuga cya Club Rafiki

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ataha ikibuga cya Club Rafiki

Paul Kagame ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo

Paul Kagame ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo

Perezida Kagame na Masai Ujiri bakata umugozi nk'ikimenyetso cyo gufungura ikibuga

Perezida Kagame na Masai Ujiri bakata umugozi nk'ikimenyetso cyo gufungura ikibuga

Bamaze gukata umugozi

Bamaze gukata umugozi 

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa

Kagame

Bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa

Uva ibumoso: Masai Ujiri, Kagame Paul perezida wa Repubulika y'u Rwanda na Amadou Gallo Fall visi perezida wa NBA muri Afuirika

Uva ibumoso: Masai Ujiri, Kagame Paul perezida wa Repubulika y'u Rwanda na Amadou Gallo Fall visi perezida wa NBA muri Afurika

Karekezi Leandre (ibumoso) uyobora FRVB  na Munyabagisha Valens (iburyo) uyobora Komite Olempike

Karekezi Leandre (ibumoso) uyobora FRVB na Munyabagisha Valens (iburyo) uyobora Komite Olempike

Mugwiza Desire (Ibumoso) uyobora FERWABA na

Mugwiza Desire (Ibumoso) uyobora FERWABA na Papius Musafiri Minisitiri w'uburezi

Jean Philbert Nsengimana (ibumoso) Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga

Jean Philbert Nsengimana (ibumoso) Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga 

Abana kuri Club Rafiki

Abana kuri Club Rafiki 

Abakinnyi bari mu myaka 16 na 18

Abakinnyi bari mu myaka 16 na 18 

Mutabazi Richard umunyabanga mukuru wa FERWABA niwe wari umuhuza w'amagambo (MC)

Mutabazi Richard umunyabanga mukuru wa FERWABA ni we wari umuhuza w'amagambo (MC)

Masai Ujiri yavuze ko ari umwana wa Afurika utabura gukorera ibyiza umugabane we

Masai Ujiri yavuze ko ari umwana wa Afurika utabura gukorera ibyiza umugabane we

Ange Kagame (Hagati) na musaza we bari bahabaye

Ange Kagame (Hagati) na musaza we bari bahabaye 

Basketball

Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame atanga impanuro 

Abana

Abana bato bakian Basketball

Abana bato bakina Basketball

Abafite hagati y'imyaka 16 na 18 bakinnye

Basketball

Abana

Basketball

Abafite hagati y'imyaka 16 na 18 bakinnye 

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo mu Rwanda

Uwacu Julienne Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame afashe umupira wa Basketball

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame afashe umupira wa Basketball

Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame hagati ya Masai Ujiri (ibumoso) na Amadou Gallo Fall (Iburyo)

Ifoto y'urwibutso inakomeye ku mateka y'umukino wa Basketball mu Rwanda

Ifoto y'urwibutso inakomeye ku mateka y'umukino wa Basketball mu Rwanda

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND