Kigali

Muvadimwe Jean Marie Vianney yasubije abibaza niba koko abakinnyi ba Police FC batinya sitade ya Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/11/2018 16:22
0

Guhera ku munsi wa gatanu wa shampiyona ubwo Police FC yakiraga Musanze FC wari umunsi wa mbere kuri Police FC yakiriraga imikino ku kibuga kitari icya Kicukiro nyuma yuko iyi sitade iri gukorerwa ivugrurura. Police FC izajya yakirira kuri sitade ya Mumena na sitade ya Kigali bivugwa ko abakinnyi batinya n’ubwo Muvandimwe JMV abihakana.

Si rimwe si kabiri bivugwa ko abakinnyi ba Police FC batinya kuba bakinira umukino kuri sitasde Amahoro na Sitade ya Kigali kuko ngo ibi bibuga uko ari bibiri bibagora ndetse no kuba bahatsindira umukino biba bigoye. Gusa Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma muri Police FC avuga ko atariko biri ko ibi bibuga bazajya bakiniraho bazajya babyitwaramo neza.

“Oya! Twebwe nta kibazo dufite kuri sitade ya Kigali. Nta kibazo biduteye kuko burya umukinnyi mwiza aho ariho hose, ku kibuga cyose wamushyiraho akomeza kuba umukinnyi mwiza. Tuzakomeza kwerekana impano zacu kandi twizeye ko nta manota atatu azaducika byoroshye”. Muvandimwe

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawani umuhanga mu bijyanye no kurengura umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawani umuhanga mu bijyanye no kurengura umupira

Agaruka ku mukino Police FC batsinzemo Musanze FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney yavuze ko wari umukino ukomeye ariko ko bafashijwe nuko bawubayemo kigabo.

Mu magambo ye yagize ati“Ni umukino wari ukomeye cyane kuko Musanze FC nayo ni ikipe ikomeye ariko natwe twari turi hejuru mu mukino nk’uko umutoza yabidusabaga, birangira dutwaye amanota atatu”.   

Muvandimwe Jean Marie Vianney uheruka gutsinda kimwe mu bitego bibiri Police FC yatsinze Amagaju FC (2-1), icyo gihe yatsinze akubutse mu burwayi bw’ikibazo cy’imvune yari afite ari nabyo byatumye muri uyu mukino wa Musanze FC azanamo imbaraga nyinshi nyuma yuko avuga ko yakoze cyane kugira ngo bitazamutwara igihe kinini agaruka mu murongo mwiza wo gutanga umusaruro.

“Byose ni ukwimenya ukanakora cyane nicyo kintu cyamfashije. Nari mfite imvune ariko ubwo nari ntangiye koroherwa nahise ntangira gukora gacye gacye ngenda niyumva niho imbaraga mwabonye mu mukino wa Musanze zavuye”. Muvandimwe

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa niwe muhanga mu gutera imipira iteretse cyane koruneri

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa niwe muhanga mu gutera imipira iteretse cyane koruneri

Muvandimwe Jean Marie Vianney acyenyera neza ngo atere free-Kick adategwa

Muvandimwe Jean Marie Vianney acyenyera neza ngo atere free-Kick adategwa 

Muvandimwe Jen Marie Vianney avuga ko kuba yarigeze guhamagarwa u ikipe y’igihugu mu 2017 ariko akaza kugenda agira ibibazo by’imvune byatumye atagaruka ku ntonde ziheruka ari ibintu agomba gusubiraho akareba uko yakora cyane bityo akaba yagaruka mu gihe yab agize amahirwe ntiyongere kuvunika.

Mu gihe sitade ya Kicukiro iri gusanwa, Police FC irakomeza kwakirira imikino kuri sitade ya Kigali n’ikibuga cya Mumena kugeza igihe imirimo yo gusana sitade ya Kigali izaba isojwe.

Dore imikino Police FC izakira n’aho izajya ibera:

Tariki ya 8 Ugushyingo 2018: Police FC 1-0 Musanze FC (Mumena)

Tariki ya 12 Ugushyingo 2018: Police FC vs Mukura VS (Kigali Stadium)

Tariki ya 1 Ukuboza 2019: Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium)

Tariki ya 2 Mutarama 2019: Police FC vs AS Muhanga (Mumena)

Tariki ya  28 Mutarama 2019: Police FC vs Gicumbi FC (Kigali Stadium)

Tariki ya 7 Gashyantare 2019: Police FC vs Amagaju FC (Kigali Stadium)

Tariki ya 25 Mata 2019: Police FC vs Etincelles FC (Kigali Stadium)

Tariki ya 1 Gicurasi 2019: Police FC vs Sunrise FC (Kigali Stadium)

Tariki ya 7 Kamena 2019: Police FC vs APR FC (Kigali Stadium)

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) asohoka mu rwambariro rwa sitade ya Mumena

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) asohoka mu rwambariro rwa sitade ya Mumena

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) arebana neza na Mbonyingabo Regis (25) myugariro wa Musanze FC

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) arebana neza na Mbonyingabo Regis (25) myugariro wa Musanze FC 

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) afashe Mugenzi Cedric bita Ramires (22)

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) afashe Mugenzi Cedric bita Ramires (22)

Muvandimwe Jean Marie Vianney atanga umupira kwa bagenzi be

Muvandimwe Jean Marie Vianney atanga umupira kwa bagenzi be

Abakinnyi ba POlice FC barimo Muvandimwe JMV (12), Peter Otema (17) na Ndayisaba Hamidou (22) bakurikiye Barirengako Frank (6) wa Musanze FC wari uzamukanye umupira

Abakinnyi ba POlice FC barimo Muvandimwe JMV (12), Peter Otema (17) na Ndayisaba Hamidou (22) bakurikiye Barirengako Frank (6) wa Musanze FC wari uzamukanye umupira

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

KOPA

Inyarwanda BACKGROUND