Muhire Kevin ukina agana imbere mu ikipe ya Rayon Sports na mugenzi we Niyonzima Olivier Sefu ntibari mu bakinnyi 18 iyi kipe izitabaza mu mukino izahuramo na Al Salaam yo muri Sudan y’Epfo, umukino uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu.
Muhire Kevin umaze igihe atagaragara cyane mu kibuga bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yakinnye na Police FC mu ntangiriro za shampiyona, yaje gusa naho agaruka mu kibuga ubwo bakinaga na Kiyovu Sports ariko aza kongera kugira akabazo arasimburwa. Mu myitozo yakozwe hategurwa kujya muri Sudan y’epfo, uyu musore yagerageje kwiyereka abatoza ariko birangira atabonye umwanya.
Niyonzima Olivier nawe ukina hagati muri iyi kipe yaje kugira ikibazo cy’imvune ubwo iyi kipe yakinaga na APR FC kuwa 21 Mutarama 2017 aza kujya mu bitaro ariko akaba yari ataragaruka neza mu kibuga nubwo yakoze imyitozo ya nyuma.
Abakinnyi 18 Rayon sports ijyana i Juba muri South Sudan ni:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Evariste Mutuyimana (GK), Manzi Thierry, Gabriel Mugabo, Munezero Fiston, Mutsinzi Ange Jimmy, Irambona Eric, Abouba Sibomana, Jean d’Amour Ndacyayisenga, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio, Lomami Frank na Moussa Camara
Abaherekeje ikipe:
Masudi Djuma (Umutoza mukuru), Nshimiyimana Maurice (Umutoza wungirije), Manirakiza Jean Claude Masope (Umutoza w’abanyezamu), Lomami Marcel (uwongera ingufu z’abakinnyi), Mugemana Charles (Muganga), Jean Luc Imfurayacu (Umunyamakuru) na Gakwaya Olivier (Uyoboye ‘délégation’)
Niyonzima Olivier Sefu ntari mu bakinnyi 18 Rayon Sports igomba guhagurukana kuri uyu wa Gatanu
Muhire Kevin bita Rooney ntazakina umukino ubanza Rayon Sports izahuramo na Al Salaam Wau
AMAFOTO AGARAGAZA IMYITOZO YA NYUMA RAYON SPORTS YAKOREYE MU RWANDA
Bashunga Abouba na Niyonzima Olivier Sefu ntibakoze imyitozo ya nyuma ku kigero cyiza kuko ntibatoranyijwe muri 18
Nahimana Shassir (10) na Sibomana Abouba Bakary baganira na Mutuyimana Evariste uri imbere yabo
Masud Djuma ategura ikibuga cya sitade Amahoro
Rwigema Yves nawe ari mu bakinnyi basigaye i Kigali
Mutuyimana Evariste umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports
Rayon Sports igomba guhaguruka saa sita n'igice ku masaha ya Kigali
Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports(Iburyo) aganira na Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports
Nsengiyumva Moustapha rutahizamu wa Police FC aconga ruhago
Ni imyitozo yitabiriwe n'abafana benshi
Kakule Mugheni Fabrice mu mwitozo wa nyuma
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis
TANGA IGITECYEREZO