Kigali

Muhire Kevin, Manishimwe Djabel na Donkor Prosper abakinyi bato ba Rayon Sports mu bayifashije kurenga amatsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2018 15:28
0


Ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka igera mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’imikino Nyafurika ihuza amakipe y’intyoza iwayo (Total CAF Confederation Cup 2018) nyuma yo gusarurura amanota atatu kuri Yanga Africans mu mukino warangijwe n’igitego 1-0.



Bimenyimana Bonfils Caleb ni we watsinze iki gitego ku munota wa 18’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuwa 29 Kanama 2018. Ibi byatumye Rayon Sports igwiza amanota icyenda (9) inyuma ya USM Alger ifite amanota 11.

Iyo urebye ku rutonde rw’abakinnyi 29 Rayon Sports yari yaratanze muri CAF ukanareba mu bakinnyi bongewemo, usanga Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati mu kibuga cyo kimwe na Muhire Kevin aribo bakinnyi bakiri bato bari muri Rayon Sports.

Kuri uru rutonde, bigaragara ko Donkor Prosper Kuka (Ghana) afite imyaka 19 kuko yabonye izuba kuwa 19 Gicurasi 1999 mu gihe Muhire Kevin amaze kugwiza imyaka 20 kuko mu bitabo byemewe bya CAF handitsemo ko yavutse kuwa 17 Ukwakira 1998.

Muhire Kevin umukinnyo wo hagati muri Rayon Sports n'Amavubi

Muhire Kevin ari mu bakinnyi bakiri bato muri Rayon Sports

Manishimwe Djabel ni undi mukinnyi wari ukiri muto kurusha abandi kuko yavutse kuwa 10 Gicurasi 1998 bivuze ko ari mu myaka 20 ibura amezi macye.

Donkor Prosper Kuka (22) umukino we wa mbere muri Rayon Sports akina hagati mu kibuga

Donkor Prosper (22) ni we mukinnyi mutoz uri muri Rayon Sports kukoi afite imyaka 19

Kuri uru rutonde kandi abakinnyi barimo Mutsinzi Ange Jimmy (1997), Manzi Thierry (1997), Usengimana Faustin (1994), Mugume Yassin (1997), Nova Bayama (1995), Mugisha Francois (1996) na Mukunzi Yannick (1997) usanga nabo ari bamwe mu bakinnyi bakiri bato bari bari muri iyi Rayon Sports iri gutuma akarere ka Afurika y’iburasirazuba gatekereza cyane ku Rwanda.

Manishimwe Djabel ku mupira ashaka inzira ku bubi n'ubwiza

Manishimwe Djabel (28) nawe n'undi mukinnyi muto wa Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils  Caleb avuga ko yatanze igusubizo kubibazaga ko Rayon Sports nta rutahizamu ifite

Bimenyimana Bonfils Caleb nawe si umukinnyi mukuru mu myaka kuko yavutse mu 1993

Dore abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF n’igihe bavukiye:

1.Ndayishimiye Eric (01/01/1988)

2.Mugabo Gabriel (11/10/1990)

3.Rutanga Eric  (03/11/1992)

4.Manzi Thierry (12/07/1997)

5.Mutsinzi Ange (15/11/1997)

6.Mukunzi Yannick (02/10/1995)

7.Bimenyimana Bofils Caleb (06/04/1993)

8.Muhire Kevin (17/10/1998)

9.Mbondi Christ (02/02/1992)

10.Nahimana Shassir (10/4/1993)

11.Shaban Hussein (01/7/1990)

12.Mugisha Gilbert (01/01/1994)

13.Twagirayezu Innocent (13/01/1991)

14.Habimana Yussuf (01/01/1988)

15.Usengimana Faustin (11/06/1994)

16.Nyandwi Saddam (07/12/1992)

17.Ieambona Eric (01/12/1991)

18.Mugume Yassin (30/11/1997)

20.Ismaila Diarra (16/01/1990)

21.Niyonzima Olivier (01/01/1993)

22.Donkor Prosper (16/03/1999)

23.Kwizera Pierro (16/04/1991)

24.Bayama Nova (25/12/1995)

25.Mugisha Francois (12/12/1996)

28.Manishimwe Djabel (10/05/1998)

29.Ndayisenga Kassim (01/01/1993)

30.Bashunga Abouba (22/11/1995)

Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul ni we wari kapiteni wa Rayon Sports itsinda Yanga Africans 

Bimenyimana Bonfils

Bimenyimana Bonfils yafashije Rayon Sports gutsinda Yanga Africans 

Eric Rutanga ku mupira ashaka inzira

Eric Rutanga Alba nawe si mukuru mu myaka si mukuru kuko ni uwo mu 1992






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND