RFL
Kigali

MU MAFOTO: APR FC nayo yakiranywe ibyishimo n'abafana,Mashami aragira inama abakinnyi be gutsinda umukino wo kwishyura

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:16/02/2015 19:41
5


Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yageze mu Rwanda iturutse mu gihugu cya Mozambique aho yari yaragiye gukina umukino ubanza na Liga Muculmana De Maputo ndetse ikabasha kuhava idatsinzwe kuko yanganyije 0-0



Ikipe ya APR FC yasesekaye ku kibuga cy’ indege I Kanombe ku isaha ya kumi n’ imwe zishyira saa kumi n’ ebyiri, aho ikaba yasanze abakunzi bayo bayitegereje, bari bahageze mbere, bakaba bari biteguye kwakira no gushimira iyi kipe yabo kuko yabashije guhagararira igihugu neza ikava muri Mozambique idatsinzwe, ibi bikaba bishobora kuzayifasha ku mukino wo kwishyura dore ko izaba iri iwayo

abafana

abafana

Abafana bari bategereje ikipe yabo kuva kare

rusheshangoga

Michel Rusheshangoga yishimiwe n' abafana

yannick

Yannick Mukunzi ukina hagati

issa

Issa Bigirimana

Umutoza Mashami Vincent wasigaranye iyi kipe nyuma y’ uko uwari umutoza mukuru yeguye ku mirimo ye yatangarije itangazamakuru ko asanga ko ibyo bakoze Atari bibi ariko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bazasezerere iyi kipe kuko nta wundi mukino wa gatatu uzabahuza n’ iyi kipe

Mashami Vincent yagize ati: “Birumvikana ntago ari mbi ariko nanone ntago ari nziza cyane kubera ko iyo utastinze ntago uba watsinze. Gusa nanone ntago ari bibi kubera ko tutastinzwe navuga ko aho biri ntago ari bibi ariko nanone ntago ari byiza cyane”

mashami

Mashami Vincent

“Nta kidashoboka nahariya  iwabo byarashobokaga niba mwarakurikiranye umukino twabonye uburyo n’ ubwo butari bwinshi cyane ariko ubwo twabonye iyo tubukoresha mu byukuri ngirango match (umukino) yari kuba yarangiye. Kuba bitarabaye byaduhaye ibyo tugomba gukomerezaho mu myitozo no muri shampiyona hanyuma tukazareba uburyo twakwitwara neza imbere y’ abakunzi bacu, mu rugo.”

“Ngirago nta yindi match (umukino) dufite ya gatatu na Liga Desportivo birumvikana ko iya mbere irarangiye tugomba kureba  iya kabiri. Nabo bazaza bafite imbaraga bashaka gutsinda, ni match izaba ikomeye cyane ariko twebwe  twifuza cyane kurusha uko bayifuza”

buteera

Andrew Buteera na Ngabonziza Albert

migi

Mugiraneza Jean Baptiste wemeye gusiga umuogre mu kwa buki

miggy

Abafana ntibahishiriye amarangamutima bafite kubera ubwitange bwa Miggy

apr fc

aprcfc

apr fc

apr fc

apr fc

APR FC

APR FC

Uku niko byari byifashe abafana baherekeje ikipe ya APR FC

APR FC ubu niyo ifite amahirwe menshi yo kuba yakomeza iramuitse ikoze akazi kayo neza kuko izaba ikinira mu rugo imbere y’ abafana bayo kandi ahantu imenyereye dore ko yagowe n’ ikirere cyari gishyushye cyane ugereranije no mu Rwanda

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fanny9 years ago
    imana ishimwe cyaneeee kubona tutaratsindiwe iwabo buriya tuzatsindira iwacu. tubarinyuma
  • karekezi9 years ago
    Abafana wabakurahe ko mbona ari abakozi ba aeroport n'abamotari bakodeshejwe ngo bavuze amahoni.
  • karangwa Eugene9 years ago
    wowww, congrants my team, thnx for making me so proud, amahirwe masa kuri match ikurikira
  • Ntambara nathan9 years ago
    oye oye APR tukuri inyuma kandi tutagushyigikiye kandi uzatsinda iriya kipe tuzayikuramope ndabarahiye.
  • Ntambara nathan9 years ago
    oye oye APR tukuri inyuma kandi tutagushyigikiye kandi uzatsinda iriya kipe tuzayikuramope ndabarahiye.





Inyarwanda BACKGROUND