Moustapha Francis wakinaga agana imbere mu ikipe ya Kiyovu Sport yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Gormahia FC muri Kenya, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018.
Moustapha Francis yashimwe n’ikipe ya Gormahia FC nyuma yo kwitwara neza mu mwaka we wa nyuma muri Kiyovu Sport agatsinda ibitego icumi (10) akina inyuma y’abataha izamu (Attacking Midfielder).
Moustapha Francis yatsinze ibitego kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona
Moustapha Francis uvuka mu gihugu cy’u Burundi, yafashije Kiyovu Sport kuba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 49. Kuri ubu yageze muri Gormahia FC aho agiye muri gahunda yo kuziba icyuho cya Kagere Medie wamaze kuva muri Gormahia FC akagana muri Simba SC.
Moustapha Francis (10) na Mico Justin (8) bose bavuye mu Rwanda bagana muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO