RFL
Kigali

Kiyovu Sport yabaye ifashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Miroplast FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/04/2018 7:34
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yafashe umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona igeze ku munsiwa 18 ikinwa. Ni amanota atatu yabyawe n’ibitego 2-0 byabonetse mu mukino Francis Moustapha na Habyarimana Innocent barebye mu izamu mu bice bitandukanye by’umukino.



Moustapha Francis ni we wafunguye amazamu ku munota wa 15’ mbere yuko barangiza igice cya mbere bityo Habyarimana Innocent akaza asimbuye agatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51’.

Muri uyu mukino utabaye ikibazo gikomeye kuri Kiyovu Sport, Cassa Mbungo Andre yari yakoze impinduka enye (4) mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije na 11 babanjemo ahura na Rayon Sports.

Mu bakinnyi bari baje muri uyu mukino; Ndoli Jean Claude yari yabanje mu izamu asazwemo nyuma yo kuva mu gihano cy’ikarita itukura yari yahawe batsindwa na FC Musanze ibitego 2-1 ku munsi wa 16 wa shampiyona. Abandi ni Uwihoreye Ismael, Twagirimana Innocent, Karera Hassan wari waje mu mutima w’ubwugarizi asimbura Mbogo Ali wakoze penaliti bakina na Rayon Sports.

Abakinnyi bari basimbuwe muri 11 harimo Mbogo Ali, Mugheni Kakule Fabrice (amakarita 3 y’umuhondo), Ahoyikuye Jean Paul Mukonya na Uwihoreye Jean Paul bita Compas cyo kimwe na Nzeyurwanda Djihad (umunyezamu).

Habyarimana Innocent yishimira igitego yatsinze ku munota wa 50' atera coup franc ikigana mu izamu

Habyarimana Innocent yishimira igitego yatsinze ku munota wa 50' atera coup franc ikajya mu izamu

Mu gusimbuza, Cassa Mbungo Andre yakuyemo Twagirimana Innocent yinjiza Habyarimana Innocent ndetse Uwineza Aime Placide asimbura Uwihoreye Ismael abakinnyi bombi bagize ibibazo by’imvune bidakanganye. Nyuma gato igice cya kabiri kirimbanyije ubwo bari bageze ku munota wa 80’ ni bwo Kaboula Mohammed yinjiye asimbura Nganou Alex Russel.

Ku ruhande rwa Miroplast FC bakoze impinduka bakuramo Nahimana Abdul bashyiramo Irambona Fabrice wahoze muri APR FC. Rucogoza Alias yasimbuye Bunani Jean d’Amour. Nyuma yo gusimbuza n’ubundi ikipe ya Miroplast FC bakomeje kurushwa hagati mu kibuga kuko Rachid Kalisa ni we wari umuyobozi afatanya na Habamahoro Vincent imbere yabo hakina Moustapha Francis wari inyuma ya Nganou Alex Russel.

Mukamba Namasombwa myugariro mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Miroplast FC yagezemo avuye muri Kiyovu Sport, yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 88’ bitewe nuko yari yahawe indi karita y’umuhondo nyuma akaza gukora irindi kosa ryo gushota umugeri Nizeyimana Djuma.

Kiyovu Sport yahise igwiza amanota 32 mu mikino 18 ya shampiyona bamaze gukina. Aya manota irayanganya na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ariko ikaba igomba gucakirana na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018 kuri sitade ya Kigali. AS Kigali nayo kuri ubu ifite amanota 32 n’ibitego 18 izigamye naho Kiyovu Sport ikaba izigamye ibitego icyenda (9).

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 31 mu mikino 16 imaze gukina kuko kuri uyu wa Gatandatu iracakirana na Bugesera FC izabe isigaje ikirarane ifitanye na AS Kigali. Miroplast FC irakomeza kuza ku mwanya wa nyuma n’amanota 13 mu mikino 18 n’umwenda w’ibitego 18.

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Miroplast FC babanje mu kibuga

11 ba Miroplast FC babanje mu kibuga 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu Sport XI: Ndoli Jean Claude (GK, 28), Ngirimana Alexis (C, 15), Karera Ally  Hassan 2, Ngarambe Ibrahim 3,Uwihoreye Ismael 5, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Nizeyimana Djuma 9, Moustapha Francis 10, Twagirimana Innocent 11 na Nganou Alex Russel 16.

Miroplast FC XI:Mutabazi Jean Paul (GK, 28), Rwigema Yves 13, Kagaba Obed 3, Habimana Yussuf 14, Mukamba Namasombwa 20, Mugiraneza Jean Claude 16, Bunani Jean  d’Amour 15, Nahimana Abdoul 6, Akuffo Mohammed Roo 5, Mucyo Ngabo Fred 8 na Tuyisenge Pekeake Pekinho (C, 10).

Habimana Yussuf (14) akurikiwe na Moustapha Francis

Habimana Yussuf (14) akurikiwe na Moustapha Francis

Nizeyimana Djuma ashaka aho yanyuza umupira

Nizeyimana Djuma ashaka aho yanyuza umupira 

Nizeyimana Djuma (9) atsikamira Kagaba Obed  myugarirowa Miroplast

Nizeyimana Djuma (9) atsikamira Kagaba Obed (3) myugariro wa Miroplast FC

Niyibizi Suleiman atanga amabwiriza

Niyibizi Suleiman umutoza mukuru wa Miroplast Fc atanga amabwiriza 

Moustapha Francis yishimira igitego yatsinze ku munota wa 18'

Moustapha Francis yishimira igitego yatsinze ku munota wa 18'

Rachid Kalisa ahanganye na Tuyisenge Pekeake Pekinho

Rachid Kalisa ahanganye na Tuyisenge Pekeake Pekinho

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Nizeyimana Djuma ashaka inzira mu bakinnyi ba Miroplast FC

Nizeyimana Djuma ashaka inzira mu bakinnyi ba Miroplast FC

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport atanga amabwiriza

 Twagirimana Innocent yabanje mu kibuga asimburwa na Habyarimana Innocent

 Twagirimana Innocent yabanje mu kibuga asimburwa na Habyarimana Innocent 

Abafana bari bicaye mu ruhande rwo hepfo rwa sitade ya Kigali

Abafana bari bicaye mu ruhande rwo hepfo rwa sitade ya Kigali

Habyarimana Innocent azamukana umupira

Habyarimana Innocent azamukana umupira

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport

Rwabuhihi Innocent n'umuryango we ntibajya basiba imikino ya Kiyovu Sport kuko hakinamo umuhungu we Uwineza Aime Placide

Rwabuhihi Innocent n'umuryango we ntibajya basiba imikino ya Kiyovu Sport kuko hakinamo umuhungu we Uwineza Aime Placide

Kiyovu Sport yagwihe amanota 32 mu mikino 18

Kiyovu Sport yagwije amanota 32 mu mikino 18

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 18:

1. Kakule Mugheni Fabrice (SC Kiyovu)

2. Lonla Fotsa Henri Bao (Espoir FC)

3. Bizimungu Omar (Marines FC)

4. Nzabanita David (Police FC)

5. Niyibizi Vedaste (Sunrise FC)

6. Muhawenayo Gad (Amagaju FC)

7. Gisa Egide (Miroplast FC)

Habimana Yussuf (14) ashaka gucikana umupira

Habimana Yussuf (14) ashaka gucikana umupira ariko Habyarimana Innocent amubera ibamba 

Umunsi wa 18 wa shampiyona 2017-2018:

Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018

FT: Kiyovu Sport 2-0 Miroplast Fc

Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018

-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h30’)

-Amagaju FC vs Police FC (Nyamagabe, 15h30’)

-Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Musanze vs Kirehe FC (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018

-AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND