RFL
Kigali

Imisozi iri mu kibuga cy’i Gicumbi, kimwe mu byatumye kitemerwa n’akanama ngenzurabibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2016 12:58
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2016 nibwo akanama ngenzurabibuga kongeye gusura ikibuga cy’iGicumbi mu rwego rwo kugenzura niba koko ibyo basabye abashinzwe kugitunganya barunahirije amabwiriza kugira ngo iki kibuga gikinirweho imikino ya shampiyona yinikije.



Itsinda riba riyobowe na Rurangayire Aron ryasubiye mu karere ka Gicumbi ku kibuga ikipe y’aka karere yakirira imikino basanga kitaragira ubuziranenge bwatuma cyongera kwakira imikino bitewe n’ubusembwa butandukanye burimo no kuba iki kibuga kirimo imisozi cyane cyane hagati mu kibuga ndetse n’amazamu atareshya.

 

Uko hagati mu kibuga hameze muri iyi minsi

Ubwo duheruka aha hari ibyo twabasabye bagomba gukora birimo nko guhindura poteaux(Ibiti by’amazamu) no kuringaniza mu kibuga hagati kuko ikibuga ntabwo cyari kiringaniye, hari ahantu hari hejuru ahandi hasi ikibuga kitaringaniye ku buryo twari twabasabye ko tuzasanga bakiringanije.”, Rurangayire Aron mu kiganiro yagiranyen’umunyamakuru wa Radio Ishingiro.

Nyuma yo gusanga ibyasabawaga kugira ngo iki kibuga cyemerwe bitarakozwe mu buryo bwiza, uyu mugabo yahise avuga uko basanze kimeze bagereranyije nuko bagisanze.

None uyu munsi (Kuwa Gatatu) ukuntu ikibuga twagisanze kuri poteaux hari ikintu bakosoye gito kuko hari ahantu hari harangiritse, barahatunganyije ariko na poteaux ntabwo ziringaniye neza nyuma yuko bazikase zitaringaniye.Ikindi nuko twasanze ibijyanye no mu kibuga hagati hari aho bagiye bashyira umusenyi kugira ngo bazibe icyuho cy’ahantu hari imyobo ariko na none turasanga hakibura imashini yashakwa igacaho kugira ngo haringanire neza.Kugeza ubu ntabwo ikibuga kiringaniye neza”.

Kubera ikibuga cy’ibyatsi birimo imitsina usanga abakinnyi binubira ko aho bashatse gutera umupira iyo widunze atariho ujya

Ikibuga cya Gicumbi kiranengwa no hagati mu kibuga kuba hataringaniye

Rurangayire yasoje avuga ko bagomba gutanga raporo mur ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariko ko batagomba kuvuga ko ikibuga basanze kimeze neza kuko ibyo akanama ayoboye kasabaga bitubahirijwe ku rugero rushimishije.

Mu byihutirwa bisabwa kugira ngo iki kibuga cyemerwe, harimo ko bagomba kuringaniza neza hagati mu kibuga hakoreshejwe imashini zabugenewe ndetse bakanatunganya n’amazamu atareshya nyuma hazabaho kongera kugisura bakareba niba koko byarakozwe bakabona gutanga raporo muri FERWAFA ko imirimo yagenze neza ikipe ya Gicumbi FC igatangira kugikiraho nkuko byari bisanzwe.

Ikibuga cya Gicumbi ikipe y’aka karere yakiriraho imikino, ikibuga cya sunrise FC ndetse n’ikibuga cy’Amagaju FC kiri mu Karere ka Nyamagabe, nibyo bibuga byari byahagaritswe kongera kwakira imikino aya amakipe yakira kugeza igihe bizaba byamaze gusanwa ku rugero rwiza rwemewe na FERWAFA.

Ahagana mu rubuga rw'amahina hamenywe umucanga

Amazamu ashinjwa ko atareshya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND