Kigali

Ikipe mbonye hano ntishobora kunsezerera- Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Mbabane Swallows

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:14/02/2016 18:21
4


Umutoza wa APR FC, Rubona Emmanuel yatangaje ko Mbabane Swallows idashobora gusezerera APR FC kabone n’ubwo yamutsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2016.



Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na Mbabane Swallows igitego 1-0 mu mukino ubanza w’igikombe nyafurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Orange CAF Champions league).

Mbabane Swallows yakinnye neza mu gice cya mbere gusa APR FC yacishagamo igasatira byatumye igice cya mbere kirangira abakinnyi batozwa n’umutoza Rubona Emmanuel babonye koruneri 4 kuri 2 za Mbabane Swallows.

Mbabane Swallows yari ifite ba rutahizamu bagoye APR FC yabonye igitego cyayo ku munota wa 25 w’umukino cyatsinzwe na Kabelo Wilson wasigaranye na Olivier Kwizera wari urinze izamu rya APR F ntagire icyo abasha gukora.

Ku munota wa 42, Ndahinduka Michel wari umaze igihe kirekire adakinira APR FC  kubera imvune, yongeye kuvunika maze asimburwa na Mubumbyi Barnabe.

Igice cya mbere cyarangiye Mbabane Swallows ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC.

Mu gice cya kabiri, Sibomana Patrick yasimbuye Butera Andrew

Mu gice cya kabiri, APR FC yakinnye neza cyane gusa uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, abakinnyi ba APR FC ntibabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 52, ku mupira mwiza yari ahawe na Eric Rutanga,  Mubumbyi Barnabe wari usigaranye n’umunyezamu bonyine, yahushije uburyo bukomeye bw’igitego nyuma yo gutera umupira ukagarurwa n’umunyezamu.

Ku munota wa 80, Sibomana Patrick yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma yo guhererekanya neza byari bikozwe n’abakinnyi ba APR FC.

Muri rusange, APR FC yashakaga kwishyura, yarushije Mbabane Swallows mu gice cya kabiri gusa umukino urangira Abanya-Swaziland bakiyoboye umukino n’igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, aganira n’umunyamakuru wa Radiyo y’igihugu, umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel yavuze ko yijeje abafana ko APR FC izishyura ndetse igasezerera Mbabane Swallows.

Rubona yagize ati “ Ikipe nabonye hano, ntabwo ishobora kumvanamo, ndabibijeje rwose ijana ku ijana. [Abafana] Bazaze ari benshi ndakubwiza ukuri ko iyi kipe idashobora kumvanamo kandi tuzagera kure.’’

Rubona Emmanuel yijeje abafana ba APR FC kuzasezerera Mbabane Swallows

Eric Rutanga, myugariro wa APR FC, yavuze ko ari amahirwe make bagize, icyo babuze kikaba  kurangiriza mu izamu, gusa yongeraho ko bazabikosorera mu myitozo.

Kugirango APR FC ibashe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, irasabwa kuzatsinda Mbabane Swallows ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri.

Aha, Rutanga Eric yavuze ko bashobora kuzatsinda Mbabane Swallows ibirenze bibiri.

Rutanga yagize ati “ Iyi kipe ukuntu nyibonye, ndabona bishoboka, bishobora no kurenga bibiri na bitatu bikajyamo’’. Ndakeka nakizeza Abanyarwanda ko nta kabuza tuzayisezerera’’.

Umutoza w’ikipe ya Mbabane Swallows we yavuze ko gusezerera APR FC bishoboka cyane kuko ikipe ye izaba ifite impamaba y’igitego kimwe.

Ikipe ya Mbabane Swallows

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri.Ikipe izabasha gukomeza ikarenga amajonjora, izakina n’izaba yarokotse hagati ya Yanga yo muri Tanzaniya na Cercle de Joachim yo Birwa bya Maurice.

Mu mukino wahuje aya makipe, ku wa gatandatu, tariki ya 13 Gashyantare, Yanga ikinwamo na kapiteni w’u Rwanda Haruna Niyonzima, yatsindiye Cercle de Joachim mu Birwa bya Maurice igitego 1-0. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pasi8 years ago
    Ntashobora kugusezerera ate se Kandi yagutsinze ku busa? Ahubwo ubu Kirenge kumwe cya APR kiri hanze
  • Rwema8 years ago
    Yagutsinze none uriyemera ngo ntiyagusezerera?
  • 8 years ago
    iriya tuzayica kbs
  • nzabandora selemani8 years ago
    icyombona nuko ibura APR.CF abakinyinkababiri babataka ikindirubona APR ntago ariyerwose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND