Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 nibwo ku rukuta rwa Twitter rwa FERWAFA hagiyeho ubutumwa buvuga ko umukino wa Rayon Sports na Onze Createurs utakibaye biturutse ku myanzuro igihugu baturukamo cyafatiwe an FIFA.
Ni imyanzuro ifashwe nyuma y'aho FIFA iboneye ko inzego za Leta muri iki gihugu zivanze mu mikorere y’umupira w’amaguru, ibintu FIFA yanga urunuka mu mategeko ayigenga. Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yateranye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2017.
Mu kwivanga mu mupira w’amaguru, Minisiteri ya siporo muri Mali yari yakuyeho ubuyobozi bwa FEMAFOOT bashyiraho komite nshya y’agateganyo ndetse banahabwa inshingano zo kugenzura imali, kuzahura imikorere ya FEMAFOOT ndetse bahabwa ububasha busesuye bwo gushaka iterambere ry’umupira w’amaguru muri Mali.
Nk’uko BBC yabyanditse, ibi bihano bikura ikipe y’igihugu ya Mali ndetse n’amakipe (Clubs) ahakomoka mu marushanwa mpuzamahanga yose ndetse ntibanemerewe kugira igikorwa na kimwe cya FIFA na CAF bagaragaramo.
Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura na Onze Createurs mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri (Second Round) utakibaye ahubwo ko igomba gukomeza mu cyiciro gikurikira iteye mpaga. Ikipe ya Onze Createurs yari yaraye mu mujyi wa Kigali aho yari yaje mbere y’amasaha 48 kugira ngo izakine na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.
Ubutumwa buri kuri Twitter ya FERWAFA
Ibaruwa CAF yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko nta mukino uhari bagomba gukina na Onze Createurs
Rayon Sports yari yaraye ikoreye imyitozo kuri sitade Amahoro ahazabera umukino
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
Oooooh rayon ibinyoni c ngwiki?
Reply