RFL
Kigali

CAN U20: Zambia y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Senegal

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 7:20
0


Ikipe y’igihugu ya Zambia ni yo yegukanye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi batarengeje imyaka 20 cyari kimaze ibyumweru hafi bitatu gikinirwa muri iki gihugu. Ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 2-0.



Imbere y’imbaga y’abafana bari baje kubashyigikira barangajwe imbere na Perezida Edgar Lungu, ingimbi za Zambia ntizatetereje abafana kuko zarangije umukino mu gice cya mbere. Ku munota wa 16 gusa Patson Daka yari yamaze gufungura amazamu. Ku munota wa 35 Edward Chilufya yashyizemo igitego cya kabiri ibitego byombi ahanini byakomotse ku makosa y’umunyezamu n’abamyugariro be.

zambia

Ikipe y'igihugu ya Zambia y'abatarengeje imyaka 20 yahaye ibyishimo abafana bayo

Ni ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20 ibashije kwegukana igikombe cy’Afurika, mu gihe Senegal itaregukana na rimwe iki gikombe ikaba n’ubundi yaherukaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu rugo i Dakar na Nigeria 1-0.

Zambia yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Guinea, izi kipe zombi cyo kimwe na Senegal hamwe na Afrika y’Epfo nk’amakipe ane ya mbere yageze muri ½ ni zo zizahagararira umugabane wa Afrika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Koreya y’Amajyepfo kuva tariki 20 Gicurasi 2017 kugeza 11 Kamena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND