RFL
Kigali

CAF CL 2017: Sugira yakinnye iminota 8 mu mukino AS Vita Club yanyagiwemo na Mamelodi Sundowns

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 19:09
0


AS Vita Club ikipe ikinamo Sugira Ernest umunyarwanda unakinira ikipe y’igihugu, yatsinzwe na Mamelodi Sundowns ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.



Sugira Ernest yagiye mu kibuga asimbuye Munganga ku munota wa 82’ w’umukino.

Anthony Laffor (27’), Yannick Zakri (57’)  na Sibusiso Vilakazi (78’)nibo barebye mu ncundura za Florent Ibenge n’abahungu be yari yitabaje kuri sitade ya Martyrs.

Igitego AS Vita Club yatahiye yakibonye mu gice cya mbere cy’umukino cyatsinzwe na Oumar Sidibe ku munota wa 32’.

Gutsindwa uyu mukino biratuma AS Vita Club ikomeza kwicara ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota (0) kuko yanatsinzwe umukino ubanza yahuyemo na Esperence de Tunis.

Kuri ubu nyuma y’imikino ibiri, Esperence irayobora iri tsinda rya gatatu n’amanota ane (4) inganya na Mamelodi Sundowns bananganya ibitego bibiri (2) bazigamye.

St.Georege iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri (2) yasaruye mu kunganya kuko nyuma yo kuba yaranganyije na Mamelodi, St.George yanganyije na Esperence de Tunis 0-0.

St.George izakira AS Vita Club kuwa 3 Kamena 2017 muri Ethiopia mbere yuko Sugira Ernest yitabira ubutumire bwo mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Abakinnyi babanje mu kibuga  (ababasimbuye):

AS Vita: Lukong, Baemeto, Ngonda, Obama, Kasereka, Munganga (Sugira 82'), Atuba, Ikanga, Etekiama, Sidibe, Mukoko.

Mamelodi Sundowns: Onyango, Nthethe, Madisha, Morena, Langerman, Mohomi, Vilakazi, T. Zwane (S. Zwane 85'), Laffor, (Castro 76') Tau, Zakri (Modise 71').






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND