Kigali

BASKETBALL: IPRC Kigali yagaragaje ko ishaka umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda APR BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2017 13:55
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ni bwo hakinwaga umukino wahuzaga ikipe y’abanyeshuli ba IPRC Kigali BBC itsinda APR BBC amanota 82 – 80 mu mukino wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera.



Ni umukino wari ufite icyo uvuze aho amakipe yose aharanira kuba yaza muri enye za mbere kugira ngo abe yabasha kuzakina imikino ya kamarampaka (playoffs). Uyu mukino wasize IPRC-Kgl irusha APR BBC amanota abiri (2) kuko yahise igira amanota 24 ayishyira ku mwanya wa kane(4), aya manota iyanganya na IPRC-South BBC iri ku mwanya wa Gatanu (5) mu gihe APR BBC ifite amanota 22 ayicaza ku mwanya wa gatandatu (6) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruyobowe na REG BBC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 29.

APR yatangiye iyoboye umukino kuko agace ka mbere karangiye ifite amanota 22 kuri 7 ya IPRC Kigali. Ni nako yakomeje no kuyobora mu gace ka kabiri aho yakarangije igejeje amanota 36 kuri 34 iyobora n’agace ka gatatu ikarangiza ifite amanota 57 kuri 44. APR BBBC yakomeje kuyobora umukino igenda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ariko ntibyayihira mu minota ya nyuma kuko umukino warangiye IPRC-Kigali itsinze ku manota 82-80. Ibintu byahindutse hasigaye iminota ine (4’) kugira ngo umukino urangire.

Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC-Kigali avuga ko ashaka umwanya wa gatatu kugira ngo bizamworohere gukina imikino ya Playoffs ahagaze neza. “Intego yanjye ndashaka umwanya wa gatatu (3) ubundi nkatwara playoffs, kuko ikipe ibaye iya gatatu ikina n’ikipe yabaye iya kabiri muri playoffs.A riko iyo ubaye uwa kane uhura n’uwabaye uwa mbere kandi ikipe ya mbere ihora ikomeye”Buhake Albert . Uyu mukino wabanjirijwe n'uwahuje CSK BBBC yatsinzemo 30Plus amanota 64-56.

Amafoto yuko byari bimeze mu mukino wahuje IPRC Kigali na APR BBC

IPRC Kigali BBC yatahanye amanota abiri yayifashije kwizera kuzagera ku mwanya wa gatatu

IPRC Kigali BBC yatahanye amanota abiri yayifashije kwizera kuzagera ku mwanya wa gatatu

Umukino wabonaga harimo imbaraga nyinshi (Physical Pace)

Umukino wabonaga harimo imbaraga nyinshi (Physical Pace)

Ruzigande Ally kapiteni wa APR BBC yikoza ibicu ku nyungu z'ikipe

Ishimwe Parfait kapiteni wa APR BBC yikoza ibicu ku nyungu z'ikipe

IPRC Kigali BBC yari ifite gahunda yo kuba wafata umupira bakakuviraho inda imwe

IPRC Kigali BBC yari ifite gahunda yo kuba wafata umupira bakakuviraho inda imwe

Ikinyuranyo cy'amanota cyaje gusigara ari inota rimwe bituma APR BBC itangira kugira igihunga inakora amakosa menshi

Ikinyuranyo cy'amanota cyaje gusigara ari inota rimwe bituma APR BBC itangira kugira igihunga inakora amakosa menshi

Ubwo bari bamaze kugwa miswi banganya amanota 78-78

Ubwo bari bamaze kugwa miswi banganya amanota 78-78

Mutabarukan Victoire bita Vicky wa IPRC Kigali BBC ashaka aho yanyuza umupira

Mutabaruka Victoire bita Vicky wa IPRC Kigali BBC ashaka aho yanyuza umupira

Hagumintwali Steven kapiteni wa IPRC Kigali BBC aguruka ashaka amanota

Hagumintwali Steven

Hagumintwali Steven kapiteni wa IPRC Kigali BBC aguruka ashaka amanota

Mu minota ya nyuma umukino wari wegeranye cyane

Mu minota ya nyuma umukino wari wegeranye cyane

IPRC Kigali BBC byarangiye yegukanye amanota abiri imbumbe

IPRC Kigali BBC byarangiye yegukanye amanota abiri imbumbe

IPRC Kigali BBC bishimira amanota abiri

IPRC Kigali BBC bishimira amanota abiri

Indi mikino iteganyijwe

Kuwa gatandatu 20/05/2017

Dore imikino iri mu mpera z’iki Cyumweru:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*CSK BBC  64-56 Trente Plus 

*IPRC Kigali BBC 82-80 APR BBC

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*IPRC South BBC (Abakobwa) vs APR BBC (Abakobwa)-(IPRC South, 11h00’)

*UGB vs IPRC South BBC (Petit stade Remera, 12h00’)

Ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs Espoir BBC (Rusizi, 09h00’)

Yanditswe na IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND