RFL
Kigali

BASKETBALL: Imikino yari kuba kuri uyu wa Gatanu yimuriwe kuwa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/02/2017 8:19
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 byari biteganyijwe ko shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda ikomeza hakinwa imikino ibiri yari kuzabera muri sitade nto ya Remera ariko bitewe n'uko iyi sitade izaba iberamo izindi gahunda, byabaye ngombwa ko iyo mikino yigizwayo byihuse.



Ubutumwa bwatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bugaragaza ko imikino yari itegenyijwe kuri uyu wa Gatanu yimuriwe kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017. Iyo mikino ni uwari kuzahuza APR BBC na REG BBC washyizwe kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) mu gihe IPRC Kigali izakira Espoir BBC saa moya z’umugoroba (19h00’) muri sitade nto ya Remera. Kwinjira n’ibihumbi 3000 FRW na 1000 FRW.

 Dore uko imikino iteganyijwe mumpera z’iki Cyumweru:

 Kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017

*APR BBC vs REG BBC(Petit Stade Remera, 17h00’)

 *IPRC-Kigali BBC vs ESPOIR BBC (Petit Stade Remera, 19h00’) 

* IPRC South BBC vs UGB (IPRC-South, 11h00’)

 Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2017

 *Rusizi BBC vs UGB (Rusizi, 09h00’)

*IPRC-South BBC vs CSK BBC ( IPRC-South Campus, 11h00’)

* The HOOPS Rwa vs IPRC-South BBC (W)-Petit stade Remera, 11h00’)

 * APR BBC vs IPRC Kigali BBC (M)-etit stade Remera, 13h00’)

* ‎APR Women vs UBUMWE BBC (W)  -Petit stade Remera, 15h00’)

 * ESPOIR BBC vs REG BBC (M) -Petit stade Remera, 17h00’)

CSK BBC

Patriots BBC (Ubururu) imwe mu makipe azaruhuka mu mpera z'iki Cyumweru

30 Plus BBC

Trente Plus BBC na yo izaruhuka

CSK BBC

.............Na CSK BBC (umutuku) na yo izaruhuka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND