RFL
Kigali

APRC FC irakira Musanze FC kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2017 19:32
0


Ikipe ya APR FC irakira FC Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017 hakinwa umukino w'umunsi wa cumi wa shampiyona kuri sitade ya Kigali.



Ni umukino ikipe ya APR FC igomba gukina ishaka amanota atatu yayifasha gukomeza kwegera AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 18 mu gihe APR FC iyiri inyuma n'amanota 15. Kugira ngo APR FC ibe yabona uburenganzira buyiraza ku mwanya wa kabiri nuko yatsinda FC Musanze ibitego birenze bitatu kuko AS Kigali izigamye ibitego icyenda (9) naho APR FC ikazigama ibitego bitandatu (6).

Musanze FC kuri ubu yo ntabwo imerewe neza kuko ifite amanota umunani (8) mu mikino irindwi (7) imaze gukina. Habimana Sosthene amaze kuyifasha gutsinda imikino ibiri, banganyije ibiri batsindwa imikino itatu. APR FC yagaruye Imanishimwe Emmanuel na Ngabo Albert basibye imikino iheruka kubera imvune.

Ngabonziza Albert kapiteni w'iyi kipe avuga ko kuri uyu mukino nta kosa bagomba gukora kuko bahombye amanota i Nyamagabe bityo ko bagomba kwisubiza icyubahiro. Aganira n'urubuga rwa APR FC, Ngabonziza Albert yagize ati "Umukino uheruka ntitwabashije kubona amanota, ubu rero kuri uyu mukino w’ejo nta kosa tugomba gukora icyo dushaka ni intsinzi kandi turiteguye neza n’abakinnyi bose bameze neza n’abari mu mvune barakize ubu turiteguye".

Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000 FRW) mu myanya y'icyubahiro, ibihumbi bibiri (2000 FRW) mu myanya ikurikira n'igihumbi (1000 FRW) ahasigaye hose. Uretse uyu mukino uzaba ukinirwa mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gicumbi rugomba kwambikana hagati ya Okoko Godefroid utoza Gicumbi FC na Nduwimana Pabro utoza Amagaju FC. Umukino uheruka, Amagaju FC yaguye miswi na APR FC banganya 0-0 mu gihe Gicumbi FC yatsinzwe na Mukura Victory Sport ibitego 2-0.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017

-APR FC vs Musanze FC (Stade ya Kigali, 15h30')

-Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND