APR FC nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yamaze gutanga urutonde rugizwe n’anbakinnyi izifashisha mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho izahura na Liga Muçulmana yo mu gihugu cya Mozambique
Uru rutonde rugaragaraho Bukebuke Yannick waturutse mu gihugu cy’u Burundi ariko akaba atarakinnye imikino yabanje kuko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina muri shampiyona y’u Rwanda , ubu akaba yararangije kubibona ndetse akazajya akina nk’umunyarwanda nk’uko byamaze kwemezwa
APR FC yatanze urutonde rw'abakinnyi 27 izakoresha
APR FC izakina umukino ubanza na Liga Muçulmana yo muri Mozambique hagati y’amatariki 13,14 na 15 Gashyantare 2015, umukino ubanza uzabera i Maputo naho uwo kwishyura ubere i Muhanga hagati y’itariki 27 na 28 Gashyantare n’iya 1 Gashyamtare 2015, yashobora gusezerera Liga Muçulmana ikaba yahura na Al Ahly ifite iki gikombe
Rayon Sports yabanje gutanga urutonde rw’abakinnyi, izahura na Panthere du NDE yo muri Cameroun, umukino ubanza uzabera muri Cameroun, hagati ya tariki ya 13 na 15 Gashyantare 2015 naho umukino wo kwishyura uzabere mu Rwanda nyuma y’ibyumweru 2
Mu bakinnyi 27 Rayon Sports yatanze harimo abakinnyi 2 bashya bakomoka mu gihugu cya DR Congo aribo Kabamba Tshishimbi Papy wahoze akinira TP Mazembe na Kengi Mutombo Junior wakiniraga AS Bantou
URUTONDE RW’ABAKINNYI 27 APR FC YATANZE: Olivier Kwizera, Yves Rwigema, Albert Ngabonziza, Herve Rugwiro, Eric Nsabimana, Yannick Mukunzi, Jean Baptiste Mugiraneza migi), Emery Bayisenge, Barnabe Mubumbyi, Maxime Sekamana, Patrick Sibomana (Papy), Jean Claude Iranzi, Ismael Nshutinamagara (Kodo), Andrew Butera, Tumayine Ntamuhanga, Djamal Mwiseneza, Bertrand Iradukunda, Hegman Ngomirakiza, Yves Kimenyi, Michel Rusheshangoga, Eric Rutanga, Michel Ndahinduka, Yannick Bukebuke, Issa Bigirimana, Abdoul Rwatubyaye, Fiston Nkizingabo na Jean Claude Ndoli.
Rayon sports yongeyemo ingufu z'abakinnyi 2 bashya
URUTONDE RW’ABAKINNYI 27 BATANZWE RAYON SPORTS: Jean Luc Ndayishimiye (Bakame), Huberton Manzi Sincere, AbdulKarim Nizigiyimana (Makenzi), Djihad Bizimana, Frank Lomami, Abuba Sibomana, Aphrodise Hategikimana (Kanombe), Jean Paul Havugarurema, Isaac Muganza, Robert Ndatimana, Fuadi Ndayisenga, Vivien Niyonkuru Tuyisenge, James Tubane, Bernard Uwayezu, Faustin Usengimana, Emmanuel Imanishimwe, Peter Otema, Moses Kanamugire, Eric Irambona, Leon Uwambazimana, Gerard Bikorimana, Alype Majyambere, Jerome Sina, Junior Keng Mutombo, Papy Kabamba Tshishimbi, Alexis Ganza na Theophile Musoni.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO